sangiza abandi

Ubuhamya bwa Ndagijimana wiyemeje kubyaza imyanda y’amatungo ifumbire

sangiza abandi

Patrick Ndagijimana ni umusore watangiye ubworozi bw’ingurube ariko anagamije kubyaza umusaruro imyanda y’amatungo no kuyihindura ifumbire mborera ifasha abahinzi kongera umusaruro mu buryo burambye, bitabangamiye ubutaka n’ibidukikije.

Muri iyi gahunda, Patrick Ndagijimana yatangije ikigo yise ‘Feed Plant Company LTD’ gikorera mu Karere ka Gicumbi, aho yorora ingurube n’andi matungo, ndetse agatunganya imyanda yayo, yongeyemo ibimera kugira ngo hakorwe ifumbire yujuje ubuziranenge.

Ibi yabitangiye nyuma yo gukora imenyereza mwuga mu buhinzi mu gihugu cya Isiraheli, mu mwaka wa 2023-2024, byamufashije gutegura neza gahunda ye.

Ikigo cya Ndagijimana cyorora ubwoko bugezweho bw’ingurube nka Landrace, Large White na Duroc, zigaburirwa ibiryo bivangiye byuzuye intungamubiri kandi bijyanye n’ikigero cy’ubukure bwazo.

Ndagijimana avugako zimwe mu mbogamizi bahuye nazo mu mushinga wabo ari “Isoko ridahoraho ry’ibiryo by’ingurube”, ariko ibindi nk’uburyo bwo kuvura amatungo indwara zisanzwe, “Zo tubasha guhangana nazo kuko dufite abakozi babyize kandi babihugukiwe.”

Iyi fumbire Ndagijimana akora ikungahaye ku nyongeramusaruro ya NPK, calcium na magnesium, ifasha ubutaka bwangiritse gusubirana kandi ikongera umusaruro w’ibihingwa mu buryo burambye.

Ndangijimana avuga ko ari n’uburyo bwo gukomeza kurengera ibidukikije, ati” Ubuziranenge no kurengera ibidukikije ni byo by’ibanze mu byo dukora byose.”

Akomeza avuga ko mu gihe kiri imbere bafite intego yo kwagura ibikorwa mu turere twinshi tw’u Rwanda, kuzana ikoranabuhanga rigezweho mu bworozi ndetse no gutunganya ifumbire nziza y’umwimerere, barushaho kuba isooko y’ubumenyi n’udushya mu buhinzi n’ubworozi m’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ndagijimana yaboneyeho gutanga inama ku rubyiruko rw’u Rwanda, abasaba gukoresha neza ubumenyi bahabwa.

Ati” Jya wihangana, wige buri munsi, ukorane n’abafite ubumenyi burenze ubwawe, kandi ubeho ushaka ibisubizo aho abandi babona ibibazo. Ni byo bituma ushobora gukora imishinga ifite ibisubizo mu Rwanda no mu mahanga.”

Photos:

[fluentform id="3"]