sangiza abandi

Ubukwe bwe, uko abona ihangana rya The Ben na Bruce Melodie, , Kitoko yiniguye muri Gen Z Comedy Show

sangiza abandi

Umuhanzi Kitoko Bibarwa yaraye ataramiye anaganiriza abitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen Z Comedy Show cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026.

Hari ku nshuro ya mbere mu myaka itatu iki gitaramo kimaze kiba uyu muhanzi yarakitabiriye kuko yari amaze imyaka 13 atuye mu Bwongereza.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuganiriza abitabiriye  Gen -Z Comedy  Show, Kitoko yabajijwe ibibazo bitandukanye ku muziki we ndetse n’ubuzima bwe

Abajijwe uko yabonye iki gitaramo Kitoko, yavuze ko asanzwe akurikira Gen -Z Comedy  Show aho yabaga mu Bwongereza, avuga ko Gen – Z Comedy Show yaraye ibaye cyari igitaramo cyiza  ndetse ko yatunguwe n’umubare w’abantu benshi bakitabiriye.

Ati “ Gen Z nsanzwe nyikurikira, ndi umuntu ukunda urwenya, mu byukuri byari byiza ntabwo narinziko byitabirwa bigeze aha.”

Kitoko yabajijwe uko afata indirimbo ye nshya aheruka gusohora yise “Eva” ikaba indirimbo ye ya mbere akoze nyuma yo kugaruka mu Rwanda, avuga ko ari indirimbo idasanzwe kuri we kuko izahora imwibutsa ko ariyo ya mbere yakoze atashye mu Rwanda.

Ati “ Eva ishobora kuba igitangaza cyangwa ntibe igitangaza ariko ni indirimbo ntazibagirwa kuko ni indirimbo nsohoye bwa mbere kuva umunsi natangaje ko ntashye, hari ibintu utajya wibagirwa mu muziki ni ukuvuga ngo ni indirimbo ntashobora kwibagirwa.”

Kitoko yatangaje ko ari umugisha kuri we kuba yaragarutse agasanga Abanyarwanda bagikunda indirimbo ze ahamya ko ari ibintu bidasanzwe kuko hari abahanzi benshi batangiriye rimwe umuziki ariko kuri ubu ibihangano byabo bikaba bitacyumvwa .

Kitoko yabajijwe uko abona ihangana rya The Ben na Bruce Melodie aho bikunze kuvugwa ko bihariye isoko ry’umuziki Nyarwanda, asubiza  ko ari abahanzi beza ndetse  akunda uburyo bakora ihangana hagati yabo , gusa  avuga ko ikijyanye no kwiharira isoko atariko bimeze.

Ati “ ni abakozi cyane, ntabwo ari ukwiharira isoko, umuziki se ko atari ugukurura, ubundi wiharira ikintu wakuruye, ni abakozi tu.”

Kitoko yabajijwe ku kijyanye n’ubukwe bwe ndetse nicyo atekereza ku kuba yarushinga avuga ko nta gitutu cyabyo afite  gusa aca amarenga yo  kurushinga  aho yavuze ko intego nyamukuru ya buri wese mu buzima ari ukugira umuryango.

Ati “ Buri muntu wese iyo ava akagera yifuza iherezo ryiza, kandi iherezo ryiza burya ni umuryango rero ndabitekereza ahubwo wenda navuga ko numvaga bizanshimisha kubikorera hano naratashye ntari muri shuguri zindi.”

Photos:

Photos: GEN Z

[fluentform id="3"]