Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Angelique Habyarimana yemeje ko Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid akora muri Miss Rwanda, wari umaze igihe yarahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi bigizwemo uruhare n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 09 Gashyantare 2026, ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwatangizaga Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, TIRwanda, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, urw’Igorora, RCS, Polisi y’u Rwanda, NPPA, n’izindi nzego.
Muri iki gikorwa nibwo Angelique Habyarimana yemeje ko Prince Kid washinjwe ibyaha by’ishimishamubiri yakoreraga abana bitabiraga amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, nyuma akaza gutorokera muri Amerika, ko yatawe muri yombi bigizwemo uruhare n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
Ati “Ishimwe Dieudonné yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu mu buryo budasubirwaho. Hamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nkuko bisanzwe hakozwe ibisabwa iyo hamenyekanye uwakoze icyaha aho aherereye hashyizweho impapuro zo kumufata”.
Ku kijyanye no kuba Prince Kid yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, Angelique Habyarimana yakomeje avuga ko inzego z’ubutabera hagati y’ibihugu byombi zirimo gukorana kugirango hazakurikizwe ibiteganywa n’amategeko.
Muri 2025 nibwo Urwego rushinzwe abinjira n’Abasohoka muri America (Immigration and customs Enforcement- ICE) rwemeje ko Prince Kid yatawe muri yombi mu mujyi wa Texas, nyuma y’igihe kigera ku mwaka n’igice nta wuzi aho aherereye.
Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukwakira 2023, nibwo Urukiko Rukuru rwari rwakatiye Prince Kid igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bibiri birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.






