Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye Musonera Germain, wiyamamarije kuba umudepite, igifungo cya burundu kubera uruhare rwe akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu rubanza Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwaburanishije ku munsi w’ejo tariki ya 9 Ukwakira 2025.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Muhanga bwasobanuye uwo Musonera Germain yari we mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bwagaragaje ko Musonera wayoboraga urubyiruko muri Komini Nyabikenke yari umwe mu bategetsi bavugaga rikumvikana icyo gihe.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko, usibye uwo mwanya yari afite, yari anafite akabari Interahamwe zanyweragamo zivuye kwica Abatutsi, ndetse akaba yaratunze imbunda ebyiri.
Bwagize buti“Mu kabari ka Musonera bahakubitiye ubuhiri umututsi witwa Kayihura Jean Marie Vianney, abukubiswe na Musabyimana Innocent bahimbaga Sarigoma, kandi Musonera ni we watanze iryo tegeko.”
Bwavuze ko hari ubuhamya bw’abantu barenga 30 bashinja Musonera kujya mu bitero bitandukanye byahitanye Abatutsi batari Kayihura gusa.
Ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rutagabanyiriza Musonera igihano, kuko atigeze yemera ibyaha ashinjwa kuva yafatwa kugeza ubu.
Bwagize buti“Muzaba mutanze ubutabera mu Rwanda ndetse no ku Isi.”
Musonera Germain yahakanye ibyaha byose ashinjwa, avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari i Nyabikenke, kuko icyo gihe yari yarasubiye kwiga.
Ati” Nasezeye akazi nakoraga mu 1993 njya kwiga, kandi ibi biremezwa n’indangamanota zanjye.”
Gusa yongeyeho ko yazaga mu kazi rimwe na rimwe, nubwo yari yarasezeye.
Musonera yavuze ko nta mbunda ebyiri yari atunze, usibye iyo yambuye umupolisi wari watsinzwe urugamba, ngo nta Mututsi yayicishije.
Ati“Nigeze gufungirwa iki cyaha, baramfungura kubera ko basanze nta ruhare mbifiteho.”
Urukiko ruvuga ko rufite abandi batangabuhamya bashinja Musonera kwicisha Kayihura Jean Marie Vianney, wakubitiwe mu kabari ka Musonera.
Urukiko rwamubajije niba yari yasezeye ku kazi cyangwa niba yaragataye ku mbaraga Ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya bamuvugaho.
Musonera yasubije ko atataye akazi ahubwo yagasezeye ku bushake kandi nta wundi mukozi wigeze amusimbura.
Ku bijyanye n’ibitero ashinjwa, yavuze ko ari umugambi wacuzwe kuko byose ari ibihimbano.
Yagize ati“Nta kindi cyari kigamijwe usibye kumvana ku lisiti y’abadepite, nta kindi.”
Abunganira Musonera bavuga ko ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje bidahuye n’ukuri, kuko muri Jenoside umwanya yari afite utari uhambaye.
Abunganira Musonera bagaragarije Urukiko ko nta mbaraga Musonera yari afite zo guhagarika igitero cyari gifite Kayihura, basaba ko agirwa umwere.
Uregera indishyi, Me Janvier Bayingana, avuga ko imyiregurire ya Musonera itoneka abarokotse Jenoside, kuko apfobya uwishwe, aho abivana mu nyito ikoreshwa akabyoroshya agamije kugaragaza ko nta buremere bwari buhari ko we yicururizaga akabari.
Yongeyeho ko ibijyanye n’ibitero Musonera ashinjwa kujyamo byavuzwe n’abatangabuhamya, bikaba bibabaje kumva Musonera avuga ko ibyaha ashinjwa bigamije kumubuza umwanya wo kuba depite.
Ati “Areke gukangisha ko yari umukandida wa RPF; abatoye batoye umuryango ntabwo bigeze batora Musonera.”
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko isomwa ry’urubanza kuri iki cyemezo rizaba ku wa 5 Ugushyingo 2025, saa munani z’amanywa.
Source : UMUSEKE







