sangiza abandi

UCI yihanganishije Abanyarwanda ku mpanuka yabaye muri Tour du Rwanda

sangiza abandi

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yihanganishije Abanyarwanda ku bw’impanuka yahitanye abantu babiri ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2026.

David Lappartient yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’aya makuru y’akababaro yihanganisha imiryango n’inshuti yaburiye ababo muri iyi mpanuka anifuriza gukira vuba abakomeretse bakiri kwitabwaho kwa muganga.

Tariki ya 22 Gashyantare 2026, ni bwo isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda ryatangiye gukinwa, etape ya mbere ikaba yaraturukaga mu Karere ka Gicumbi yerekeza mu Karere ka Rwamagana.

Mbere y’uko abakinnyi bahaguruka, habanje imodoka zirimo ibigo byamamaza muri iri siganwa, ariko zigeze mu Karere ka Gatsibo, i Gabiro, imwe muri zo ita umuhanda igonga abafana bari ku muhanda.

Abantu babiri muri bo bahise bitaba Imana, abandi batandatu bakomeretse bahita bihutanwa kwa muganga, mu gihe Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

Nyuma y’isiganwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ndayishimiye Samson, yasabye abari i Rwamagana gufata umwanya wo kwibuka abaguye muri iyo mpanuka.

Nyuma y’isiganwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare, Ndayishimiye Samson, yasabye abari i Rwamagana gufata umwanya wo kwibuka abaguye muri iyo mpanuka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yasabye abakoresha iyi mihanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, anihanganisha imiryango y’ababuze ubuzima.

Ati “Twababajwe n’amakuru y’abantu babuze ubuzimwa muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda, ariko nanone tugasaba abakoresha umuhanda kwitonda, n’abakurikira isiganwa bakaba maso mu gihe bari gushyigikira abakinnyi. Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Impanuka yaguyemo babiri ubwo Tour du Rwanda yatangiraga muri etape yavaga Gicumbi yerekeza Rwamagana

Photos:

[fluentform id="3"]