sangiza abandi

Ufashe umubiri nabi agera mu busaza yarabaye igisenzegeri- Minisitiri Dr.Nsanzimana abwira urubyiruko kwirinda SIDA

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko gukoresha imyaka rurimo rwirinda ibiyobyabwenge n’imibonano mpuzabitsinda ishobora kuruviramo kwandura indwara zangiza ubuzima nka Virusi itera Sida.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, ubwo yari yitabiriye Siporo Rusange ya Car Free Day iba kabiri mu kwezi. Iyi siporo itegurwa mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza binyuze mu kwiruka, kunyonga igare n’imyitozo ngororamubiri.

Muri iyi siporo kandi habayemo umwanya wo kwisuzumisha indwara zitandura n’izandura zirimo Virusi itera SIDA.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yibukije urubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu, arusaba kwitwararika muri iyo myaka birinda kuyitwaramo nabi.

Ati “Urubyiruko ni imyaka myiza cyane, aho umuntu aba afite ingufu, afite n’ubwenge, afite n’icyerekezo cyo gukora ibintu byinshi. Ni n’igihe cyo kugira amakenga kugira ngo uyu mubiri wawe ufite uyu munsi iyo uwufashe nabi ukiri urubyiruko ugera mu gihe cyo gusaza warabaye igisenzegeri.”

Yabwiye urubyiruko ko kunanirwa k’umubiri biterwa n’ibyo uba warakoreshejwe nko kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’indwara nka Virusi itera Sida, arusaba kwitwararika.

Ati “Hari abaziko Sida yacitse. Ntabwo yacitse irahari ndetse abato ntibigeze bayibona noneho aho yari ikaze cyane kubera ibyakozwe, ariko biragaragara ko mu rubyiruko igenda igaruka.”

Yaboneye kwibutsa abato kwifata mu gihe cyose bishoboka birinda imibonano mpuzabitsina ndetse no gukoresha agakingirizo mu gihe ibindi byanze.

Ati “Turagira ngo dushishikarize urubyiruko kwirinda ko izo ndwara zikomeye nka Virusi itera Sida bayigira bakiri bato ikazanatuma baba n’umuzigo ku miryango no ku gihugu.”

Siporo Rusange yabaye kuri iki Cyumweru yanitabiriwe n’abashyitsi bari i Kigali aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga kuri SIDA izatangira ku wa 14 Nyakanga 2025.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

RBC igaragaza ko urubyiruko ruri mu bari kwandura cyane Sida, indwara yagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983.

Imibare igaragaza ko abantu bafite ubwandu bwa SIDA barenga miliyoni 25,6 baba munsi y’ubutayu bwa Sahara, bangana na bibiri bya gatatu by’abayirwaye bose.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]