Umunyarwandakazi Chantal Kamashazi, ni umwe mu rubyiruko ruri ku isonga mu guhanga udushya mu buhinzi no kurengera ibidukikije, aho yashinze kompanyi ya ‘Mind Valley Rwanda Ltd’ itunganya imyanda ikabyazwamo ifumbire, hagamijwe guha abahinzi amahirwe yo kongera umusaruro wabo.
Mind Valley Rwanda Ltd ni kompanyi ihuriweho n’abanyamigabane bane barimo na Kamashazi, ibarizwa mu karere ka Kayonza, umurenge wa Mwiri.
Mu kiganiro na Umunota, Kamashazi yasobanura ko icyamuteye gushinga Mind Valley Rwanda Ltd, ari uko yabonaga imyanda ishobora guhindurwamo ifumbire nziza, bikanarindi amazi kwandura.
Ati “Icyanteye gushinga kompanyi ni ukugira ngo nkore ubucuruzi buzwi, bwemewe, bwunguka kandi butandukanye. Ubushakashatsi nakoze muri ‘Masters’ yanjye bwo gutunganya imyanda bwamfashije kubona ko imyanda ishobora gukoreshwa nk’ifumbire nziza, ndetse ishobora no gusukura amazi.”
Mu mwaka wa 2013, ubwo Chantal Kamashazi yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza ya KIST, aho yigaga ibijyanye n’Ubumenyi bw’Ibinyabutabire by’Ibidukikije (Environmental Chemistry), yatangiye gutekereza ku buryo yakora ifumbire ikozwe mu myanda.
Nubwo umushinga we wa mbere utabashije gushyirwa mu bikorwa kubera kubura ubushobozi, ntiyacitse intege, yakomeje gukora ubushakashatsi no gushaka ubumenyi bwisumbuye.
Mu 2015, nyuma yo kurangiza amasomo ya kaminuza, Kamashazi yatangiye gukorera mu kigo cy’amazi, ariko agumana intego yo kwikorera ndetse no gukora ifumbire.
Yaje kujya kwiga Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ‘Masters’ muri Koreya y’Epfo kugira ngo akore ubushakashatsi ku ifumbire nziza, bunahabwa igihembo n’ihuriro ry’abahanga mu buhinzi bo muri Koreya y’Epfo (Korean Agriculture Engineers).
Ati “Ngarutse mu Rwanda natangiye gukora ifumbire ngerageza kurebako nayicuruza ikagurwa. Kubwamahirwe, iyo nakoze bwa mbere toni 2 nayipimishije ifite ibipimo byiza, ihita igurwa yose.
Nahise mbonako gukora ifumbire ikagurwa n’abahinzi bishoboka. Naje kandi kujya mu marushanwa ya Imali Agribusiness Challenge, ndatsinda, niho nakuye ubushobozi bwo gukora ifumbire nibura toni 100 mu mwaka wa 2023. Kugeza ubu, muri 2025 ndimo gukora ifumbire toni 800 no kurenga.”
Nubwo akora akazi ko gutunganya imyanda igahindurwamo ifumbire, Kamashazi ntabwo ashyigikira ko abantu bahita bihutira kumena ibiryo, ibyo batakoresha bashobora kubiha abandi babikeneye cyangwa bikagaburirwa amatungo, hanyuma ibyasigaye burundu bigakoreshwa mu gukora ifumbire n’ibindi bikoresho byifashisha imyanda, hubahirizwa imikoreshereze n’itunganywa ry’imyanda, (waste management hierarchy).
Ati “Ubukangurambaga bwo kurwanya kumena ibiribwa nabutangije kuko mu bimoteri higanjemo ibiryo, ibyo bikaba isoko y’ingenzi yo gukora ifumbire. Ariko mbere na mbere turashishikariza abantu kwirinda kumena ibiryo.”
Amafumbire akorwa na Mind Valley Rwanda Ltd, harimo ‘Eza byinshi, Bio liquid fertilizer na Compost’, zose zigizwe n’intungagihingwa mu buryo bw’umwimerere, zifasha ubutaka kurumbuka ndetse zikongera umusaruro w’ubuhinzi.
Kamashazi ashimangira ko umusaruro w’abahinzi bakoresha ifumbire ye uba uruta inshuro ebyiri uwo basanzwe beza. Ati”Iyo umuhinzi akoresheje ifumbire yanjye, urugero niba yezaga toni eshanu z’ibigori kuri hegitari imwe, akoresheje ifumbire yanjye asanga ayezaho toni umunani cyangwa icumi.”
Kamashazi ashimangira ko urubyiruko rufite amahirwe menshi mu guhanga udushya mu buhinzi no kurengera ibidukikije, binyuze mu mishinga iterwa inkunga na leta nka Youth Connect.
Mu myaka itanu iri imbere, yifuza ko Mind Valley Rwanda Ltd izakora ifumbire toni 5,000 kandi igere ku bahinzi nibura 10,000, ndetse ikagura ubucuruzi mpuzamahanga bukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ibindi Chantal akora ni ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu mushinga wa ‘Sustainable advanced technology for climate smart agriculture model farm’ muri Green Agribusiness Network in Africa na HEZA Ltd (GANA HEZA).








