Alain Destexhe wabaye Umusenateri w’u Bubiligi , yanenze uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano igisirikare cy’u Rwanda na bamwe mu Bayobozi Bakuru b’Ingabo , kandi yagakwiye kubifatira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Ku wa 2 Werurwe 2026, nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano RDF n’abasirikare bane , ibashinja ubufatanye n’umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera.
Ni ibihano byo mu rwego rw’ubukungu, aho ababifatiwe baba badafite uburenganzira ku mitungo yabo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se igenzurwa n’umuntu uri muri Amerika, kuko ihita ifatirwa ikajya mu maboko y’Ibiro bya Amerika bishinzwe kugenzura umutungo wo mu mahanga, OFAC (Office of Foreign Assets Control).
Abafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Stanislas Gashugi n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi ndetse na RDF nk’urwego.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa X, ku wa 3 Werurwe 2026, Alain Destexhe wabaye Umusenateri w’u Bubiligi mu 1995 kugeza mu 2011 , yavuze ko RDC ari yo nyirabayazana yo gushoza intambara binyuze mu gutoteza Abatutsi b’Abanye-Congo.
Yongeyeho ko Amerika itagakwiye kuba yarafatiye u Rwanda ibihano.
Ati ” Ni RDC yagakwiye gufatirwa ibihano , ntabwo ari u Rwanda .”
Yakomeje avuga ko nubwo hashyizwe umukono ku masezerano atandukanye, harimo n’Icyemezo cya 2773 cy’Akanama k’Umutekano ka Loni, RDC yanze kwitandukanya n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yongeyeho ko i (RDC) ikomeje gushyigikira kandi igatera inkunga imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ikwirakwiza iterabwoba.
Yanavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inakoresha abacancuro b’abanyamahanga mu bikorwa byo kwica abaturage bayo bwite, aho yagaragaje uburyo ibisasu bigabwa ku basivili mu bice bya Minembwe bimaze amezi menshi bikorwa nta nkomyi.
Ati ” Uko bigaragara intego ni ukugaba ibitero ku Rwanda. Perezida Felix Tshisekedi yamunzwe na ruswa nyinshi ndetse n’uburyo Igihugu ayoboye (RDC) cyaje ku mwanya wa 163 mu bihugu 182 ku rutonde ngarukamwaka rugaragaza uko ibihugu bihagaze ku bijyanye na ruswa (CPI).”
Akomeza ati ” Akomeje gutuma abaturage be baguma mu bukene bukabije nyamara Igihugu gifite umutungo kamere mwinshi. Ahugijwe no gushaka gutsinda intambara na M23, nubwo igisirikare cye kitagaragaza ubushobozi bwo kuyitsinda. Uyu munsi, ari kwifashisha indege zitagira abapilote (zirimo gukoreshwa n’abacanshuro) kugira ngo agabe ibitero bidatoranya ku basivile.”
Aha niho ahera saba Amerika kuba maso ku cyemezo yafatiye ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane bakuru mu ngabo za RDF .
Ati ” Amerika Kanguka , ba Maso. ”
Alain Destexhe yabaye Senateri mu Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF (Médecins sans frontières) w’abaganga batagira umupaka, akaba atanga ubusesenguzi ku binyamakuru nka Figaro, CNews na Causeur.





