sangiza abandi

Umubare w’abanyeshuri bafite ubumuga biga wiyongereyeho 2,8% mu 2024/25

sangiza abandi

Minisiteri y’uburezi yagaragaje ko umubare w’abanyeshuri bafite ubumuga bari mu mashuri wiyongereyeho 2,8% muri 2024/2025, icyakora ikigero cy’imitsindire yabo kikiri hasi hakaba hagikomeje kongerwa imbaraga.

Bikubiye mu mibare igaragaza ishusho rusange y’iterambere ry’urwego rw’uburezi mu Rwanda, nk’uko yamuritswe na MINEDUC mu nama y’uburezi kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026.

Iyi mibare igaragaza ko umubare w’abafite ubumuga bari mu mashuri yo mu Rwanda wiyongereye, uva kuri 42,476 mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 ugera kuri 43,663 mu 2024/2025.

Aba banyeshuri bangana na 0,9% gusa by’umubare rusange w’abanyeshuri bose biga, bigaragaza ko hagikenewe gukomeza gushyira imbaraga mu kubagezaho uburezi.

Ku bijyanye n’uko batsinda, MINEDUC yagaragaje ko igipimo cy’abanyeshuri bafite ubumuga batsinda mu cyiciro cy’amashuri abanza kiri kuri 60,1%, kikaba kiri hasi cyane ugereranyije n’igipimo rusange cy’igihugu cya 75,6%.

“Ibi bigaragaza ko hakenewe kongerwamo imbaraga mu kagabanya icyuho kiri hagati y’imitsindire y’abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite.”

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko hari n’abandi banyeshuri bugarijwe n’ibibazo bitandukanye babasha guhabwa uburezi, aho abarenga ibihumbi 45 b’impunzi bari mu ishuri.

Ni mu gihe abasaga ibihumbi 173,6 b’impfubyi na bo babasha kwiga no guhabwa ubufasha, na ho abasaga ibihumbi 7 bigira mu bigo ngororamuco biri hirya no hino mu gihugu.

MINEDUC igaragaza ko hagikenewe ko ibyumba by’amashuri byiyongera, amahugurwa y’abarimu, ndetse n’ubufasha bwihariye ku banyeshuri bafite ubumuga, impunzi, impfubyi, n’abiga mu bigo ngororamuco.

Photos:

[fluentform id="3"]