Ubushakashatsi ku mibereho y’ubuzima bwo mu 2025(DHS7) bwagaragaje ko umubyibuho ukabije wiganje cyane mu bagore kurusha abagabo, cyane cyane mu bari hagati y’imyaka 20-49, ndetse ibiro byinshi no kubyibuha bikabije biteye impungenge kuruta kunanuka.
Raporo y’ubu bushakashati yashyizwe hanze n’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko 35% by’abagore bari hagati y’imyaka 20-49 bafite umubyibuho ukabije, mu gihe abagabo bo muri iyo myaka bafite umubyibuho ukabije ari 12%.
Ni mu gihe 21,1% by’ab’igitsina gore bafite imyaka hagati ya 15-19 ari bo bafite umubyibuho ukabije, ab’igitsina gabo bo muri iyo myaka bakaba 1,5%.
Iyi raporo yagaragaje ko mu Rwanda, ibiro byinshi n’umubyibuho ukabije mu bagore biteye impungenge cyane kuruta kunanuka kuko kunanuka byo biri kuri 4% mu bagore bari hagati y’imyaka 20-49.
Raporo kandi yanagaragaje ibipimo by’uburebure. Hakusanyijwe amakuru y’uburebure n’ibiro ku bagore 7,249 bari bafite imyaka 15–49 bujuje ibisabwa.
Imibare yagaragaje ko mu bagore bafite imyaka 20–49, 2% bafite uburebure buri munsi ya cm 145. Ni mu gihe 11% by’abangavu bo mu myaka 15-19 bafite uburebure buri munsi y’igipimo gikwiye ku myaka yabo.
Hakusanyijwe kandi amakuru y’uburebure n’ibiro ku bagabo 6,058 bafite imyaka 15–49 bujuje ibisabwa. Ku bagabo bafite imyaka 20–49, amakuru yagaragaje ko 7% gusa ari bo bananutse.








