sangiza abandi

Umuganda Rusange usoza Kanama uzakorerwa mu ngo

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko Umuganda rusange usoza Kanama 2025, uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025.

Ni ibyasohotse mu itangazo MINALOC yashyize hanze kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20 Kanama 2025. Rivuga ko uyu muganda usoza ukwezi uzibanda ku bikorwa byo kwita ku isuku mu ngo no mu bice bitangirwa serivisi rusange.

Abaturage kandi basabwe ko muri uyu muganda bazitabira ibikorwa byo gusukura aho batuye mu rwego rwo kwimakaza isuku no gukomeza gahunda y’igihugu yiswe ‘Isuku Hose’.

Kuri uyu munsi w’umuganda abafite ingendo z’ingenzi bemerewe kuzikomeza uwo munsi.

Inzego z’ibanze zisabwe kumenyesha abaturage ibijyanye n’ikorwa ry’Umuganda kugeza ku rwego rw’Umudugudu kugira ngo hatagira usigara adafite amakuru.

Umuganda rusange ukorwa mu rwego rwo gufasha abaturage kwihuriza hamwe bakiyubakira igihugu binyuze mu gusukura no kwiyubakira aho batuye n’ibindi bikorwa bibafitiye akamaro.

Photos:

[fluentform id="3"]