sangiza abandi

Umugore wo mu Murenge wa Ndera yafatanywe amacupa 72 y’inzoga z’inkorano

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Ndera yataye muri yombi umugore witwa Ntakirutima Beatrice akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zinkorano zo mu bwoko bwa Liquer yise ‘One Sip Gin’.

Amakuru Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CIP Gahonzire Wellars yahamirije Umunota ni uko uyu mugore w’imyaka 35 yafatiwe mu Murenge wa Ndera, mu Kagari ka Rudashya, tariki ya 12 Kanama 2025.

CIP Gahonzire avuga ko Ntakirutimana yafatanywe amacupa 72 y’izi nzoga zinkorano, nyuma y’uko abaturage bahaye amakuru Polisi yo mu murenge wa Ndera ko uyu mugore Ntakirutimana akora inzoga z’itujuje ubuziranenge.

Ati” Abapolisi rero bari kumwe na FDA bahise bajya mu rugo rw’uyu mugore, basaka iwe mu rugo bahasanga amacupa 72 yizi nzoga za Liquor, akaba yazitaga One Sip Gin.”

Akomeza avuga ko mu kuzikora yazishyiraga mu makarito akazivanga n’izindi nzoga zisanzwe zemewe n’izindi zo mu ma kaziye ukaba utamenya ibyaribyo.

Ntakirutimana kandi yafatanywe n’ibindi bikoresho yakoreshaga birimo za Ethanol, n’ibizwi nka ‘Flavour’ bihindura impumuro y’inzoga ndetse n’imifuniko yakoreshaga.

Ntakirutimana yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ndera kugirango akorerwe dosiye n’ubugenzacyaha, RIB.

CIP Gahonzire yaboneyeho kugira inama abaturage bishobora muri ibi byaha byo gukora inzoga z’inkorano gushaka ibindi bakora kubera ko polisi yabahagurukiye.

Ati” Polisi iraburira abantu bose bishora mu byaha cyane cyane abishora mu bikorwa nk’ibingibi byo gukora ibiyobyabwenge, ni abica ubuzima bw’abaturage, ko bashaka ibindi bakora kubera ko uburyo bakoramo amayeri bakoresha byose byaramenyekanye.”

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhindura, ubika, uha undi, ugurisha unywa ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Muri iyi ngingo iteka rya Minisiteri y’Ubuzima No 001, ryo ku itariki ya 4/3/2019, riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira izi nzoga zinkorano mu byiciro by’ibiyobyabwenge byoroheje, iyo urukiko rubihamije nyiri ukubikora mu ngingo yaryo ya 263, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko ntarenge miliyoni 10.

Photos:

[fluentform id="3"]