Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuhanda Kigali –Muhanga utari nyabagendwa kubera impanuka.
Ubutumwa bwa Polisi yashyize kuri X, buvuga ko iyo mpanuka yabangamiye urujya n’uruza bituma umuhanda udakomeza kuba nyabagendwa.
Yagize iti “kubera impanuka yabereye mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi hafi y’urwibutso, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda Kigali- Muhanga.
Polisi yasabye abantu kwihangana mu gihe imirimo yo gukura mu muhanda ibinyabiziga byakoze impanuka ikomeje.
Ubusanzwe uyu muhanda ukunze kugira urujya n’uruza by’umwihariko mu mpera z’icyumweru bityo bigateza umuvundo kubera ko ari muto.
Muri Kamena uyu mwaka Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubwikorezi, RTDA, bwari bwatangaje ko umuhanda Kigali-Muhanga-Akanyaru ushobora gutangira gusanwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2026, hakazabanza kubaka Nyabugogo-Muhanga, igice gisigaye kikazashakirwa igisubizo nyuma.
Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abatepite yatoye umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo ya 120.471.000$, [asaga miliyari 148 Frw] Leta y’u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana muhanda Kigali-Muhanga.
Igice kizasanwa ku muhanda Kigali-Muhanga ufite igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.








One Response