Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina waruteganyijwe muri uku Kwakira wasubitswe, hazatangazwa amatariki wimuriweho nyuma.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, RDB yanyujije ku rubuga rwa X itangazo rimenyesha isubikwa ry’uyu munsi wo Kwita Izina abana b’Ingagi wari uteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024. Bakazamenyesha nyuma amatariki mashya uyu muhango uzaberaho.
Iri tangazo rigira riti “Ikigo cy’lgihugu gishinzwe iterambere (RDB) kiramenyesha ko umuhango wo Kwita Izina 2024 usubitswe. Undi munsi uyu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uzaberaho tuzawubamenyesha.”
Igikorwa cyo Kwita Izina cyigiye kuba ku nshuro ya 20, biteganyijwe ko abana b’Ingagi 22 bavutse mu gihe cy’umwaka aribo bazitwa izina mu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Kuva 2005 ubwo Kwita Izina byatangiraga kugera uyu munsi, hamaze kwitwa amazina abana b’ingagi 374.
Kwita Izina ni igikorwa kigamije guteza imbere urusobe rw’Ibinyabuzima, cyane cyane kubungabunga ingagi, zisigaye hake ku Isi.









