Umuhanzi Giribambe Joshua uzwi muri muzika nka Jowest, yashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho indirimbo nshya ivuga urukundo yise “Mon Bebe”.
Jowest yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Agahapiness’, ‘Pizza’, ‘Kuwa 3’, ‘Ndimoneza’ n’izindi nyinshi.
Aganira na UMUNOTA, Jowest yasobanuye ko yitondeye cyane inyandiko y’iyi ndirimbo nshya, aho yirinze amagambo amenyerewe nk’ibishegu mu muziki Nyarwanda.
Ati “ Mon bebe ni indirimbo y’urukundo ivuga ko mba nshaka uwo muntu umwe nabonye mu magana y’abandi, muri iyi ndirimbo nagerageje kujya kure y’ibishegu, kuko ubu ndi kwita ku bihangano byanjye cyane mu rwego rwo gukora ubuhanzi buramba kandi bufite ubutumwa buri wese yakisangamo.”
Mon Bebe ni indirimbo ifite umudiho ubyinitse, amashusho yayo agaragaramo inkumi y’ikimero iba ibyinana n’uyu muhanzi ari nako nawe amutera imitoma.
Uyu muhanzi uri mu bagezweho by’umwihariko mu rubyiruko, avuga ko iyi ndirimbo nshya kuyikora bitamworoheye kuko yamutwaye akayabo, nubwo yirinze kuvuga ingano y’amafaranga yakoresheje mu itunganywa ryayo.
Indirimbo ‘Mon Bebe’ kuri ubu yamaze kugera ku mbuga nkoranyambaga zose zicuruza umuziki zirimo Youtube, Spotify, Audiomack, Boomplay n’izindi, ikaba yatunganyijwe na Winner Tune Planet.
Umuhanzi Jowest abajijwe impamvu indirimbo ye itatunganyijwe na bamwe mu byamamare mu gutunganya indirimbo hano mu Rwanda, yasubije ko ntacyo byahungabanyije cyangwa ngo bigabanye ku bwiza bwayo.
Ati “ Mon Bebe yakozweho n’abantu ba bahanga cyane ariko bataragira izina rikomeye mu gihugu, gusa nizera ko dufatanyije bazahagararira u Rwanda kandi neza mu gihe kiri imbere.”
Uyu muhanzi yasoje asaba abakunzi b’umuziki Nyarwanda ndetse n’ibihangano bye byumwihariko gushyigikira iyi ndirimbo ye nshya bakayisangiza n’inshuti zabo.
REBA INDIRIMBO NSHYA “Mon Bebe ” YA JOWEST






One Response
Abantu Nakoze iyindirimbo Mon bebe by jowest ni abanga kuko nuko iteguye urabona ko indimbo Ari nziza so Jo keep it up 🔥 big brother