Muyango Jean Marie, ufatwa nk’Intore ikomeye mu mateka y’u Rwanda,yacyeje Sentore wabakundishije umuco mu gihe cyabo akanabafasha kuwukomeza bityo asaba abakiri bato gufatiraho urugero kuko bafite Igihugu cyiza.
Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru mu gitaramo cyiswe “Umurage wa Benimana”, cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025.
Iki gitaramo, cyateguwe n’Umuryango ‘Benimana Initiative’, watangijwe hagamijwe gufasha abato gukura basigasira umuco Nyarwanda binyuze mu buhanzi n’ibikorwa bitandukanye byerekana indangagaciro n’umurage.
Muyango yacyeje Sentore wagize uruhare rukomeye mu kubatoza umuco akanabafasha gushinga Itorero ryitwa Ibihangange
“Twagize Imana tubona umuntu udufasha, udutoza, w’umuhanga turafatanya, ni nawe wadufashije ashinga itorero.”
Yasobanuye ko mu gihe cyabo bitari byoroshye, kuko batari mu Gihugu ariko bakoze ibishoboka aho batahiye batahana umuco barawukuza.
“Twe twabitangiye tubikorera ahantu hatari heza, twabitangiriye mu mahanga, nta muntu wanatekerezaga ko tuzabona n’u Rwanda, ariko Imana irabikora turarubona turutahamo, dutahana n’uwo muco twarambyeho ntacyo twizeye.”
Yashimye uburyo abakiri bato bisanga muri uwo mujyo w’abakurambere, bagakunda umuco avuga ko nta kabuza nibakomeza kwigishwa hari ikizere ko u Rwanda ruzakomeza gusigasira umuco warwo
Yagize ati: “Kugeza ubu birabobeka ko umuco wacu utazacika ahubwo urakura . Numva binshimishije cyane kubona abana bato bakunda umuco wacu.”
Yakomeje agira ati: “Twasabye Imana iduha Igihugu, itugarura mu gihugu. N’ibi rero by’umuco twagarukanye mu mahanga nabyo igihe kimwe bizafata umurongo muzima ku bana bakiri bato kuko dufite Igihugu kizima ntabwo bizabagora nkuko byatugoye.”
Muyango Jean Marie ni umuhanzi w’injyana gakondo Nyarwanda, wavukiye i Burundi akaza kuza mu Rwanda mu 1986. Ni umuhanzi wagize uruhare runini mu kumenyekanisha umuco Nyarwanda abinyujije mu bihangano bye.
Akomora inganzo kuri sekuru witwaga Butera bwa Nturo akaba yari intore y’icyogere yabyinaga mu itorero ry’umwami Mutara III Rudahigwa.
Muyango Jean Marie ni umuhanzi w’injyana gakondo Nyarwanda, wavukiye i Burundi akaza kuza mu Rwanda mu 1986. Ni umuhanzi wagize uruhare runini mu kumenyekanisha umuco Nyarwanda abinyujije mu bihangano bye.
Akomora inganzo kuri sekuru witwaga Butera bwa Nturo akaba yari intore y’icyogere yabyinaga mu itorero ry’umwami Mutara III Rudahigwa










