sangiza abandi

Umujyi wa Kigali uri guteganya guha Bisi zitwara abagenzi inzira yazo zonyine

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali uri gutegura uburyo Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusanjye zashakirwa inzira yazo, kubera ko byagaragaye ko zitwara abantu mu muhanda umwanya munini kubera umuvundo w’imodoka, ibi bikabangamira abazitega.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, ku wa mbere tariki ya 21 Ukwakira, avuga ko umujyi wa Kigali uri gushaka uburyo hanozwa serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusanjye.

Emma Claudine agaragaza ko ikibazo cy’ubuke bwa Bisi zitwara abantu mu mujyi wa Kigali cyakemuwe, ahubwo hasigaye ikibazo cy’uburyo zakwihuta amasaha yose, yaba amasaha abantu bajya ku kazi cyangwa asanzwe.

Ati “Turimo turashaka ukuntu twatagiragukora igerageza ryo gushakira bisi inzira yayo yonyine. kuburyo kuvuga ngo hari umuvundo bitazajya biyikomamu nkokora, kugirango abantu babashe kugenda neza ukobisabwa.“

Emma Claudine akomeza agaragaza ko hari ibyakozwe ariko hakifuzwa ko gutwara abagenzi mu buryo bwa rusanjye byakagombye kunozwa, ku buryo n’abafite imodoka zabo bwite bashobora guhitamo gutega Bisi kubera ko ziri gutanga serivisi umuntu yifuza.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]