Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumenyeshwa ko itazakomeza guhabwa inkunga y’amafaranga yagenerwaga n’Umujyi wa Kigali mu bufatanye bari bafitanye.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwandikiye ubwa Kiyovu Sports ibaruwa kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kamena 2026, bumenyesha iyi kipe ko ubwo amasezerano bafitanye azaba ageze ku musozo ku wa 30 Kamena 2026, batazakomeza imikoranire.
Ni nyuma y’uko iyi kipe kimwe n’andi ya AS Kigali na Gasogi United, na zo zamenyeshejwe ko zigomba kwihuza zigakora ikipe imwe kuko Umujyi wa Kigali utazakomeza gutera inkunga amakipe atatu.
Kiyovu Sports yari ifitanye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye n’Umujyi wa Kigali kuva tariki ya 1 Nyakanga 2025, azarangira ku wa 30 Kamena 2026.
Nyuma y’iyi tariki, nta yandi masezerano Umujyi wa Kigali uteganya kugirana n’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru bakunda kwita Urucaca.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, iyi kipe yashimiwe imikoranire myiza mu gihe cy’umwaka ubufatanye bumaze, n’umusaruro yatanze.
Ati “ Ndabashimira ubufatanye n’umusaruro byatanze mu gihe cyose cy’imikoranire no gukorera hamwe mu guteza imbere siporo n’impano mu mujyi wa Kigali.”
Nyuma y’iyi y’Umujyi wa Kigali baruwa ihagarika imikoranire, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Nkurunziza David, ni ugutekereza aho amikoro atunga ikipe yava ngo ikomeze gutanga ibyisnhimo ku bakunzi bayo bihanjemo ab’i Nyamirambo ifite inkomoko.
Ikipe ya Kiyovu Sports ni umwe mu makipe akomeye mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse imaze igihe kuko yashinzwe mu 1964.
Iyi kipe iri mu zitwaye neza kuko yasoje ku mwanya wa Gatanu ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, ‘BK Pro League’ mu mwaka w’imikino wa 2025/26, ikaba iya gatatu mu zo mu Rwanda nyuma ya Rayon Sports na APR FC.









