sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wasabye abayobozi b’imidugudu kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cyawo

sangiza abandi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yasabye abayobozi b’imidugudu gutanga umusanzu wo kuganiriza abaturage ku ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gukomeza kuwuteza imbere no kuba umujyi w’icyitegererezo muri Afurika.

Ni ibyagarutsweho mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali, yahuje abayobozi bawo batandukanye, ku wa kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Dusengiyumva yagaragaje ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa, ariko hagikenewe ubufatanye bw’inzego zose, by’umwihariko abayobozi b’imidugudu mu kuganira abaturage no kubereka icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali, kugirango urusheho kuba umujyi w’icyitegererezo.

Mu ijambo rye yagize ati” Ndashaka gufata uyu mwanya nsabe uruhare rukomeye rw’abayobozi b’imidugudu. Tugomba gufatanya kugira ngo tugere ku cyerekezo cyacu cyo kuba umujyi wa mbere mu mutekano muri Afurika, kandi tukaba icyitegererezo mu nzego zose. Twakoze byinshi mu guteza imbere iyubakwa ry’umujyi, isuku n’isukura n’umutekano. Ariko byose bigerwaho tubifashijwemo namwe.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yashimye uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze muri uru rugendo rw’iterambere ry’umujyi wa Kigali, by’umwihariko abayobozi b’imidugudu bakorana bya hafi n’abaturage. Ariko agaragaza ko ikigero abaturage bahabwaho serivisi kikiri hasi.

Yavuze ko ijanisha ry’uburyo abaturage bishimira serivisi bahabwa riri ku kigero cya 67%, avuga ko atari urwego rushimishije ndetse asaba ko hashyirwa imbaraga mu kurushaho kubinoza, ati ” N’ubwo hari ibyagezweho, biracyari ngombwa kunoza imitangire ya serivisi kugira ngo tugere ku rwego rushimishije.”

Umujyi wa Kigali wishimira ibyakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, aho hahanzwe imirimo mishya isaga ibihumbi 40, urubyiruko 4,224 rugahabwa amahugurwa y’imyuga n’ikoranabuhanga.

Umujyi wa Kigali kandi wakoresheje asaga miliyari 8Frw mu bikorwa byo gufasha abatishoboye harimo no gukura abazunguzayi mu mihanda, hari kandi imiryango isaga 3000 yashyigikiwe muri gahunda za VUP n’ibindi.

Muri iyi nama rusange kandi hahembwe imidugudu 10 yitwaye neza mu miyoborere myiza “Good Governance”, aho umudugu wa mbere wabaye Nyandugu, uherereye mu Karere ka Kicukiro. Abayobozi b’iyi midugudu bashyikirijwe ibihembo byihariye birimo na mudasobwa nshya.

Abayobozi b’imidugudu 10 bashimiwe imiyoborere myiza
Umuyobozi w’umududgudu wa Nyandugu wabaye uwa mbere mu miyoborere myiza
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yasabye ko itangwa rya serivisi ku baturage ryasrushaho kunozwa
Mayor Dusengimana yasabye abayobozi b’imidugudu kwigisha abaturage no kubagaragariza icyerekezo cy’uyu mujyi
Inteko Rusange y’umujyi wa Kigali yasuzumaga ibyagezweho hanarebwa imbogamizi zikiri mu rugendo rw’iterambere

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]