sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wasobanuye gahunda y‘Igiti Cyanjye’ izasiga hatewe ibiti miliyoni eshatu

sangiza abandi

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yasobanuye ubukangurambaga bwatangijwe n’Umujyi wa Kigali bwiswe ’Igiti Cyanjye’, bugamije gutera ibiti miliyoni eshatu mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro mu muganda rusanjye usoza ukwezi wabaye ku wa gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira, aho kw’ikubitiro hatewe ibiti bisaga 25,000, mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali basaba ko ahantu hahurira abantu benshi harimo ku mihanda, ubusitani rusanjye n’ahandi haterwa ibiti by’imbuto ziribwa.

Ibi Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine asobanura ko ahantu hahurira abantu benshi hazaterwa ibiti by’imbuto nka Avoka, haterwe ibiti by’umurimbo n’ibya gakondo, naho ibiti by’izindi mbuto byibande mu ngo z’abantu.

Yagize ati” Ahantu hahurirwa n’abantu harimo aho tuzashyiramo ibiti by’imbuto nka Avoka, ariko muri rusange ibyinshi ni gakondo n’iby’umurimbo. Iby’imbuto ahanini ni mu ngo no hafi yazo.”

Emma Claudine avuga ko gahunda y’Umujyi wa Kigali ifitanye isano na gahunda ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’iy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), yo gutera ibiti by’imbuto mu miryango muri iki gihembwe cy’ihinga 2025 A, hamijwe kurwanya imirire mibi by’umwihariko itera igwingira mu bana.

Itandukaniro riri muri izi gahunda ni uko Umujyi wa Kigali washyizeho umwihariko wo kuzakorana by’umwihariko n’urubyiruko, hakazaterwa ibiti bigera kuri miliyoni eshatu mu gihe cy’imyaka itanu.

Emma Claudine avuga ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga iyi gahunda bazakorera ubukangurambaga urubyiruko, bwo kubakundisha igiti ku buryo umuntu ashobora no kucyita izina.

Ati” Ni ubukangura bwo guhindura imyumvire turi gukora, tukabanza kumvisha umuntu ko igiti ari icye, ko agomba kukibungabunga, yashaka akanacyita izina.”

‘Igiti Cyanjye’ ni gahunda izasiga iteye ibiti byinshi bishoboka, bigamije kubungabunga ibiyaga n’ibishanga no kugabanya ibyago by’imyuzure, isuri n’inkangu byibasira Umujyi wa Kigali. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]