Umujyi wa Kigali watangaje ko abawutuye batazigera bagira irungu muri ibi bihe by’impeshyi, cyane cyane mu myidagaduro bategujwe igitaramo cy’imbaturamugabo ku munsi w’Umuganura w’uyu mwaka wa 2026.
Iki gitaramo giteganyijwe ko kizaba tariki 7 Kanama 2026, kikazabera mu mbuga ya Kigali Convention Center (KCC).
Ubwo yagarukaga ku bikorwa by’imyidagaduro uyu mujyi wateganyirije abawutuye muri iyi mpeshyi, Umuvigizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yijeje ko ntarungu abatuye uyu mujyi bazagira avuga ko hari umwihariko w’igitaramo kizaba ku munsi w’Umuganura, aho yatangaje ko kizaba gitandukanye n’ibindi byabaye mu myaka yashize.
Yagize ati “Iki gitaramo cyacu turashaka kuzagikora ari kinini cyane hariya mu masangano ya Kigali Convention Centre ni mugoroba. Kizaba kirimo abahanzi gakondo bakomeye ku buryo tuzatarama bigatinda”.
Ntirenganya yabwiye RBA ko umwe mu mwihariko igitaramo cy’Umuganura kizaba gifite uyu mwaka ari uko kizaba ari igitaramo cyishyura bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
Yagize ati “Aho kizaba gitandukaniye n’ibindi n’uko icyari gisanzwe kiba ahanini cyabaga ari icy’Indatirwabahizi ariko uyu mwaka tuzaba dufitemo abandi bahanzi gakondo bakomeye kandi kizaba cyishyura ariki kizaba ari igitaramo gikomeye cyane.”
Igitaramo cy’Umuganura ni ibirori gakondo byizihizwa mu muco Nyarwanda, aho abantu baterana bakishima, baganira, banabyina bashimira Imana ku musaruro n’ibindi byagezweho mu mwaka ushize. Uyu muhango uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.
Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye n’ubwiru mu Rwanda.









