sangiza abandi

Umujyi wa Kigali winjiye mu mikoranire na Gen-Z Comedy

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wasinye amasezerano y’imikoranire na Sosiyete ya C.M.I ari na yo itegura ibitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy Show, agamije kuzamura impano z’urubyiruko mu birebana n’imyidagaduro.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Fally Merci, washinze akaba anayobora Gen-Z Comedy Show.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ubu bufatanye buzibanda mu kuzamura abanyempano mu nganzo ijyanye no gutera urwenya ‘Comedy’.

Ubufatanye hagati y’Umujyi wa Kigali na Sosiyete itegura Gen-Z Comedy, buzafasha mu kurushaho kwagura ibikorwa byayo no guha urubuga urubyiruko rukizamuka mu mwuga gutera urwenya.

Ibi bigendanye kandi n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali, cyo kuba umujyi ushyushye kandi wishimiwe n’abawutuye.

Gen-Z Comedy ni ibitaramo by’urwenya bitegurwa n’Umunyarwenya Fally Merci, biba inshuro ebyiri mu kwezi, muri Camp Kigali.

Ni ibitaramo byitabirwa ku bwinshi n’urubyiruko rutuye mu Mujyi wa Kigali, aho rususurutswa n’abanyarwenya babigize umwuga ndetse bigatanga umwanya no ku banyarwenya bakizamuka.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]