sangiza abandi

Umukino ubanza wa APR FC na Zamalek uzasifurwa n’Abanya-Cameroon

sangiza abandi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyizeho abasifuzi bazayobora umukino ubanza uzahuza APR FC na Zamalek SC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro ku wa 16 Ukwakira 2026, aho abasifuzi bazaba bayobowe n’Umunya-Cameroun Abdou Abdel Mefire.

Mefire azaba ari umusifuzi wo hagati, akaba yarahawe igihembo cy’umusifuzi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri CHAN 2025.

Azaba yungirijwe na Elvis Jay Noubou Ngoujo na Rodrigue Mini Mbli, mu gihe Antoine Max Isuma azaba ari umusifuzi wa kane.

CAF kandi yashyizeho Umunya-Tanzania Khalid Abdullah Mohammed nk’umukomiseri w’uyu mukino.

Umukino wo kwishyura uzakinirwa kuri Cairo International Stadium ku wa 24 Ukwakira 2026.

APR FC yageze muri iri jonjora nyuma yo gusezerera Les Aigle du Congo yo muri RDC mu cyiciro kibanza, mu gihe Zamalek SC yo yasezereye AS Port yo muri Djibouti.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje imyiteguro aho iri gukina imikino ya gicuti harimo uwo yanganyijemo n’Amagaju igitego 1:1 n’undi yanganyijemo na Mukura VS&L ibitego 2:2.

Abdou Abdel Mefire ni umwe mu bazifuzi beza ku mugabane wa Afurika

Photos:

[fluentform id="3"]