Umunyarwenya ubifatanya n’itangazamakuru, Rusine Patrick yifurije isabukuru nziza umugore we Uwase Nizra amwibutsa ko amushima ku bwo kumuha urukundo n’umuryango
Yifashishije konti ye ya Instagram, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026 Rusine yasangije abamukurikira amafoto atanu y’umugore we, maze mu butumwa bwayaherekeje amubwira amagambo yuzuye imitoma myinshi.
Ati “ Ndanyuzwe by’iteka ku bw’umugore wampaye urukundo ndetse n’umuryango, ndakwishimira uyu munsi ndetse n’iteka ryose”
Mu ntangiriro za 2024, nibwo Rusine na Nizra batangiye kugaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga , nyuma yaho ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024 Rusine yambitse impeta y’urukundo Uwase Nizra amusaba kumubera umugore undi na we abyemera atazuyaje.
Ku wa 12 Nzeri 2024 aba bombi bateye indi ntambwe basezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura wo mu Mujyi wa Kigali.
Urukundo rwa Rusine na Nizra ntirwigeze rushonga kuko nyuma y’uko barushinze bakomeje kuruvomerera , maze mu ijoro rya tariki 03 Ukwakira 2024 Rusine aha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai umugore we Nizra.
Imana yahaye umugisha urugo ndetse n’urukundo rwabo aho bafitanye umwana umwe w’umuhungu bise, Intwali Owen Mael.
AMAFOTO ya Uwase Nizra umugore wa Rusine Patrick wagize isabukuru y’amavuko











