Umuraperikazi Candy Moon Supplier wamamaye mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hiphop yahishuye ko ubu ari mu rukundo na M1 bamenyanye mu bwana.
Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE aho yamurikaga ku mugaragaro indirimbo ye nshya yise ‘Piga Adui’, muri iki kiganiro yabajijwe niba koko yaratandukanye n’umugabo we maze asubiza ko aya makuru ari ukuri batandukanye.
Ati “Reka tubishyireho umucyo, kuba waba warashatse ntimukomezanye birasanzwe, reka ibyo tubirenge kuko dutandukanye haciyemo igihe rwose.”
Candy Moon Supplier yavuze ko kuri ubu afite umukunzi mushya nubwo aba bombi bamenyanye bakiri bato.
Ati “Ntabwo bakubeshye, buriya na bariya bose wagiye wumva baje nyuma ye kuko M1 tuziranye mu 2003, kwakundi uba ufite umukunzi w’umwana, icyo gihe twari dufite imyaka nka 14-16 […] buriya reka nkwibire akabanga indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Icyo cyorezo’ ni njye mukobwa yifashishijemo.”
Candy Moon yaboneyeho gutangaza ko agarutse mu muziki byimbitse yizeza abakunzi b’indirimbo ze ibihangano bishya byinshi, aho kuri ubu ari gukorera umuziki muri Studio ya ‘One More Studio’ ya M1
Iyo usuye imbuga nkoranyambaga za Candy Moon Supplier na M1 ubona ko bari mu munyenga w’urukundo bitewe n’amafoto ndetse n’amashusho y’ibihe binyuranye bari kumwe bagiye basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Iradukunda Phiona wamamaye mu muziki Nyarwanda nka Candy Moon Supplier azwi cyane ubwo yari mu itsinda rya Imperial Mafia Land yabanagamo na P Fla ndetse na Zuena El Poeta, aba bakoze indirimbo zirimo: Fuck Jaypolly, Ntakuvuka, n’izindi nyinshi.
Candy Moon na M1 bari mu munyenga w’urukundo

Reba indirimbo nshya ya Candy Moon Supplier yise ‘ Piga Adui’







