Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayisilamu ku Isi, Muslim World League, aho uyu muryango mpuzamahanga uzajya utera inkunga ibikorwa birimo no kubaka imisigiti ijyanye n’icyerekezo.
Aya masezerano yasinywe ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru wa Muslim World League (MWL) akaba n’Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Abamenyi b’Idini ya Islam. Sheikh Dr. Muhammed bin Abdulkarim Al-Issa, yagiriye mu Rwanda.
Ni uruzinduko yatangiye ku munsi wo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare, ndetse nirwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye mu Rwanda.
Ku munsi w’ejo ku wa Kane, Sheikh Dr. Muhammed yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asobanurirwa amateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muyobozi wa Isilamu ku Isi kandi yanunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye muri uru rwibutso.
Nyuma yo gusura urwibutso, yitabiriye inama yahuje Abayislamu n’Abanyarwanda baturuka mu yandi madini n’amatorero, aho baganiraga ku nsanganyamatsiko yiga kuburyo abantu babana mu mahoro kabone niyo baba badahuje imyemerere.
Yashimye intambwe nziza y’ubumwe Leta y’u Rwanda yagezeho, ndetse ashimangira ko u Rwanda rukwiye kubera ibindi bihugu urugero rwiza.
Muri iyi nama niho hasinyiwe amasezerano y’imikoranire hagati y’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayisilamu ku Isi, aho uyu muryango mpuzamahanga uzajya utera inkunga amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Qur’an ntagatifu azwi nka ‘Rwanda International Qur’an Competitio’.
Si ibi gusa kuko MWL izajya itera inkunga ibikorwa byo kubaka imisigiti ijyanye n’icyerekezo mu Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Minisitiri w’ubutabera n’intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuje Emmanuel wari witabiriye uyu muhango, yashimye umuryango wa MWL ku ntego nziza zo kwimakaza amahoro bashyize imbere, avuga ko bihura n’umurongo w’u Rwanda n’amateka rwanyuzemo ariko Abanyarwanda bakabasha kuyarenga.
Yifashishije ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ubwo yavugaga ko u Rwanda rwigiye ku mateka rugahitamo kwimakaza indangagaciro zikubiye mu bintu bitatu aribyo kubaka ubumwe no gushyira hamwe, kubazwa inshingano no gutekereza byagutse.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa yagaragaje ko imiyoborere myiza ya Leta y’u Rwanda yumvikanye neza mu Banyarwanda ndetse binyuze mu ihuriro ry’amadini n’amatorero rizwi nka RIC, abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye bahura bagatanga umusanzu ushingiye ku myemerere mu rwego rwo kubungabunga ubumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda.
Nyuma y’iyi nama abayobozi batandukanye bifatanyije n’abasilamu basaga 1,000 baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali mu gikorwa cyo gusangira ifutari (ifunguro ry’Abasibye).













