sangiza abandi

Umusaruro w’amafi wageze kuri Toni zirenga ibihumbi 52 mu 2025

sangiza abandi

Minisiteri y’ Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangaje ko umusaruro w’amafi avuye mu bworozi bwo mu mazi n’uburobyi wageze kuri toni 52.439 mu mwaka wa 2025 uvuye ku zirenga 48.133 mu 2024.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko bitarenze mu mwaka wa 2035 umusaruro w’ubworozi bw’amafi uzagera kuri toni 80.620 uvuye kuri toni 9000 uriho ubu.

MINAGRI ivuga ko mu mwaka wa 2024 umusaruro w’amafi wari ugeze toni 48133. Muri izo toni, ubworozi bw’amafi, ni toni 9000. Izindi ziva mu burobyi.

MINAGRI ivuga ko mu mwaka wa 2025, abana b’amafi miliyoni 71,6 bavukishijwe kugira ngo hongerwe umusaruro w’ubworozi bw’amafi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi itangaza ko ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi bwazamutse ku gipimo cya 34% mu gihembwe cya 3 cya 2025.

MINAGRI ivuga kandi  ko kuri ubu buri munyarwanda arya ibiro 3.45  ku mwaka .

Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kurya ifi, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, yatangije umushinga ” KWIHAZA” ,ugamije guteza imbere umusaruro no kongera ibiro by’ifi umunyarwanda arya ku mwaka.

Umuyobozi Ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yabwiye itangazamakuru, komu Rwanda rufite amazi menshi ashobora kubyazwa umusaruro maze umusaruro w’amafi ukiyongera.

Yagize ati ”  Dufite amazi magari, dufite i Kivu,Muhazi n’ibindi biyaga ku buryo byabyazwa umusaruro. Bikeneye abashoramari b’abanyarwanda ngo turebe ko byabyazwa umusaruro. Isoko rirahari . Ibiro 3.5 umunyarwanda arya ku mwaka, turashaka kubizamura ku buryo byaba 10Kg.”

Avuga ko  nubwo hifuzwa ko umusaruro w’amafi w’imbere mu gihugu uzamuka, iziva ku isoko mpuzamahanga nazo zitazakumirwa.

Ati “ Turi kuzamura umusaruro ariko ntituzahagarika iziva hanze .Ubwoko turi korora , turi korora iyitwa Tilapia na Kamongo. Nizo dukoresha ubu mu Rwanda mu bworozi ariko bitewe n’amasoko, hari amafi yo mu Nyanja, aya amahoteri y’inyenyeri eshatu barazikenera.”

Ndorimana avuga ko nubwo igiciro cy’amafi kikiri hejuru, hari gahunda yo gukomeza kongera umusaruro uzagira uruhare igiciro kigabanuka.

Ubworozi bwo mu mazi buzwi nka Kereremba ni bumwe bufasha kongera umusaruro
Uburobyi bukozwe neza nabwo butuma umunyarwanda abona ifi yo kurya

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]