sangiza abandi

Umushinga w’Urugomero rwa Muvumba ugeze kuri 61,5%

sangiza abandi

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda,
Eng. Richard Nyirishema, yavuze ko Umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam witezweho kuzafasha mu kuhira hegitari zisaga 10,000 z’ubutaka buhingwa, ugeze ku kigero cya 61.5%.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2026, ubwo Minsitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasuraga imirimo y’uyu mushinga. Uyu mushinga  wagenewe Miliyari 102.7 Frw uri mu minini ihanzwe amaso cyane kandi yadindiye.

Eng Nyirishema yavuze ko uyu mushinga witezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi, guteza imbere ubuhinzi bwuhirwa, korora kijyambere no kongera ingufu z’amashanyarazi, uteganyijwe kurangira mu mezi ya mbere y’umwaka utaha wa 2027.

Ati “Umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam twatangiye kuwubaka mu 2023, duteganya ko uzaba warangiye mu kwa Gatatu mu 2027.”

Yavuze ko nubwo imirimo igeze ku kigero cya 61,5% habayeho ubukererwe bugera kuri 6% kuko wakabaye ugeze kuri 68.3%, avuga ko impamvu zateye ubwo bukererwe zirimo ibihe by’imvura byabuzaga kwihutisha imirimo yo kubaka, ashimangira ko iyi mpeshyi igomba kurangira bakoze byinshi.

Ati “Twateganyije ko muri iki gihe cy’impeshyi akazi kenshi kazakorwa. Twongereye abakozi, twongereye ibikoresho, n’amakamyo atunda ibitaka.”

Ubwo yasuraga imirimo y’uyu mushinga w’Urugomero rwa Muvumba ruherereye mu Karere ka Nyagatare, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ko yakwihutishwa kugira ngo abaturage batangire kuwungukiramo.

Uru ruzinduko yahagiriye, ruri muri gahunda yo gusura imishinga minini yatangiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ubworozi no gucunga neza umutungo kamere w’amazi mu bice by’Intara y’Iburasirazuba.

Uru rugomero runini ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika meterokibe miliyoni 50 z’amazi, azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo kuhira imyaka ku buso bwa hegitari zisaga 10,000 ndetse rugatanga n’amashanyarazi angana na megawati 1.

Umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam ugeze kuri 61,5%
Uyu mushinga  wagenewe Miliyari 102.7 Frw uri mu minini ihanzwe amaso, uteganyijwe kurangira muri Werurwe 2027
Minsitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasuraye imirimo y’uyu mushinga ngo arebe aho igeze
Minsitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yaabye ko imirimo y’uyu mushinga yakwihutishwa

Photos:

[fluentform id="3"]