sangiza abandi

Umunye-Congo yavuze imyato u Rwanda amaze imyaka 7 akoreramo

sangiza abandi

Umushoramari w’Umunye-Congo, ukorera mu Rwanda, Alain Tshenke Mayuke, yagaragaje ko Perezida Kagame ari umuyobozi mwiza wifuriza iterambere abaturage ndetse n’Afurika muri rusanjye, bityo ibindi bihugu bya Afurika bikwiriye kumwigiraho.

Alain Tshenke Mayuke waganiriye na RBA yavuze ko yanyuzwe n’ikiganiro yahuriyemo n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame mu Bushinwa, kimutera kumva yashora imari mu Rwanda.

Ati” Nk’uko Perezida Kagame yadukanguriraga gushora imari ku mugabane wa Afurika, icyo gihe yadusobanuriye icyerecyezo cye aho mu by’ukuri njye byanshimishije, nubwo ibyo bishobora guhinduka bitewe n’ibiri kubera mu Burasirazuba bw’igihugu cyanjye ariko pe Kagame ni umuyobozi uharanira iterambere ry’abaturage be ndetse n’iterambere ry’umugabane wa Afurika.”

Akomeza agaragaza ko mu myaka amaze akorera mu Rwanda ntawumuhutaza amuziza ko ari Umunye-congo, ndetse akora akazi ke neza, mu gihugu kimeze neza gitekanye.

Ati” Naje kuba mu Rwanda mu 2018, ndahamya ko imiyoborere ye ari myiza, urugero nkorera mu Ruhango, njyayo mu gitondo nkataha ni mugoroba, iyo urebye intumbero afite, imihanda yakozwe mu gihe gito cyane, ntabwo duhezwa, dukora uko bikwiriye ku buyobozi bwe, yahaye Afurika umuhate wo kwifataho inshingano.”

Mayuke ni Umuyobozi w’uruganda rutunganya amabuye y’agaciro aboneka mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ndetse avuga ko yishimiye gukorera mu Rwanda kubera umutekano uhari ndetse bimutera ishema kuhakorera.

Uyu mushomari kandi avuga ko mu mishinga itatu akorera mu Rwanda, Leta y’u Rwanda yamufashije ku buryo ibyo ahakorera bigera ku isoko Mpuzamahanga, ndetse mu bihugu byinshi by’Afurika yagenzemo ntacyo yapfa kugereranya n’u Rwanda.

Yongeyeho ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yarufashije kwihuta mu iterambere no kurwanya icyagerageza kurusubiza inyuma.

Ati” Ibyo u Rwanda rwanyuzemo mu 1994, haba Abanyarwanda cyangwa abayobozi ntibakwifuza ko byakongera kubaho, bishatse kuvuga ko twebwe aha twumva kandi tugaha agaciro ibyo Guverinoma y’u Rwanda ikora kugirango igihugu kibe gifite amahoro, rero ikintu kimwe tugomba kumenya ni uko u Rwanda turimo rudashobora kwemera ko byongera kubaho ukundi.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]