Kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku mutekano muke umaze iminsi mu mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yihanganishije imiryango y’abaturage 16 bo mu Karere ka Rubavu baherutse guhitanwa n’ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda, tariki ya 26 Mutarama, bivuye muri RDC.
Hanarebwe ubufasha Guverinoma y’u Rwanda yatanze ku bantu batandukanye bakiriwe mu Rwanda bahunze imirwano mu mujyi wa Goma, barimo abakozi ba Loni n’abaturage ba Congo.
Hagarutswe ku myanzuro y’inama yahuje EAC na SADC mu mpera z’icyumweru yari igamije gushakira hamwe ibisubizo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse bitanga icyizere cyo guhosha umwuka mubi mu Karere.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko umusaruro w’igihembwe cy’ihinga 2025A, habonetse umusaruro mwinshi bitewe n’uko abahinzi bakangukiye guhinga ibihingwa bihangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Muri iyi nama kandi hemejwe imishinga y’amategeko n’amateka arimo ayerekeye imisoro n’amahoro, mu rwego rwo kongerera ubushobozi igihugu no kwihutira kugera kuri gahunda y’iterambere ry’igihugu ry’imyaka itanu, NST2.
Iyi ngingo yari yasobanuwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf ubwo yari mu kiganiro na RBA, aho avuga ko iyi misoro itazahita igiraho rimwe, ari gahunda y’imyaka itanu, aho buri mwaka hari ibizajya byongerwa.
Inama y’Abaminisitiri yanemeje politiki y’ingufu, yihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ndetse yemeza na politiki y’imitunganyirize y’imijyi irimo kubaka ibikorwa remezo no gutunganya ibice bimwe by’umujyi wa Kigali, birimo n’ibishanga bitanu.








