sangiza abandi

Umuturage ushinja akabari kumwambura yatabaje RIB

sangiza abandi

Uwiyita MUSECOBAE ku mbuga nkoranyambaga nka X , yatabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, na Polisi, kumufasha kumwishyuriza akabari kitwa Velvet Kigali , gaherereye mu karere kaKicukiro, ashinja kumwambura amafaranga.

Uyu asobanura ko tariki ya 3 Kamena 2025, yagiye muri iyi Bar na Resto, akaka serivisi , agiye kwishyura , yishyura akoresheje Visa Card, akishyura Miliyoni 4 n’ibihumbi magana icyenda na mirongo icyenda (, 4,990,000 RWF) kandi yaragombaga kwishyura ibihumbi 499 Frw  nkuko n’inyemezabwishyu zibigaragaza.

Uyu avuga ko nyuma yo kubona ko yishyuye amafaranga menshi, yegereye iyi nzu y’ubucuruzi kugira ngo asubizwe ayo mafaranga ariko amezi atatu akaba ashize na nubu nta kirakorwa.

Umunota wavugishije Munyana Sharon, nyiri aka kabari, avuga ko ntacyo yabivugaho.

Ati “Icyo kibazo twacyumvise ariko byaba byiza mwategereza umugabo wange akaza, niwe uza kubasubiza.”

Umunyamakuru yongeye kumuvugisha ariko ntiyashima kuvugana nawe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko icyo kibazo bakimenye , rusaba guhabwa amakuru arambuye ngo ikibazo gikurikiranywe.

RIB Yagize iti “ Twamenye ikibazo cyawe kandi tubabajwe n’ingaruka cyateje.Mwaduha amakuru arambuye tukagikurikirana?”

Avuga ko amaze amezi atatu ntacyo barakora

Photos:

[fluentform id="3"]