sangiza abandi

Umuyobozi wa MONUSCO yageze i Goma mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge

sangiza abandi

Umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yageze i Goma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, mu ruzinduko rwe rwa mbere akoreye mu burasirazuba bw’igihugu kuva yatangira inshingano ze.

Uru ruzinduko ruje mu gihe aka gace kagizwe n’umujyi wa Goma kari mu maboko y’umutwe wa AFC/M23, kandi rufatwa nk’intambwe igamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge no guteza imbere inzira y’amahoro.

Mbere yo kugera i Goma, Swan yari amaze gusura uduce twa Beni, Eringeti, Bunia na Fataki, aho yaganiriye n’abayobozi n’abakozi ba MONUSCO ku bibazo by’umutekano n’uburyo bwo kubikemura.

Akimara kugera i Goma, Swan yavuze ko uru ruzinduko rugamije guhura n’abakozi ba MONUSCO, kumva isesengura ryabo, no kuganira n’ubuyobozi buriho ku butaka, hagamijwe kureba uko inshingano z’uyu muryango zakomeza gushyirwa mu bikorwa neza.

Ati: “Naje guhura n’abakozi bacu, kumva isesengura ryabo, kuganira n’ubuyobozi buyoboye hano, no gusuzuma uko MONUSCO yakomeza inshingano zayo zo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Loni nimero 2773 (2025) na 2808 (2025).”

Uru ruzinduko ruje rukurikira ibiganiro biherutse kubera i Montreux mu Busuwisi byahuje Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwa gahunda ya Doha, byari bigamije gushaka umuti urambye w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.

Mu butumwa bwe, Swan yashimye intambwe zimaze guterwa muri ibyo biganiro, cyane cyane ku bijyanye n’ubufasha bwihutirwa bw’ikiremwamuntu no kurinda abaturage, anasaba impande zose gukomeza kwiyemeza kugera ku masezerano ya nyuma.

Yanasobanuye ko gukurikirana agahenge bisaba kubahiriza ibintu by’ingenzi birimo guhagarika ikoreshwa rya drone z’intambara, kudakoma mu nkokora imiyoboro ya GPS, kwemerera MONUSCO kugenda no gukorera mu bwisanzure, no gukoresha neza ibibuga by’indege n’ikirere.

Yagize ati: “Turateganya ko uru ruzinduko ruzafasha kongera imbaraga mu kugabanya imirwano, guha icyizere abaturage no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kugira ngo habe amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.”

Uyu muyobozi wa MONUSCO atangiye izi nshingano nyuma y’uko Inama y’Umutekano ya Loni yongereye manda y’uyu muryango kugeza ku wa 20 Ukuboza 2026, ishingiye ku mwanzuro wa 2808, ugamije gukomeza kurinda abasivili no gushyigikira inzego za Leta mu kugarura umutekano.

Uyu mwanzuro ugena ko MONUSCO izakomeza kugira abasirikare 11.500, indorerezi za gisirikare 600 n’abapolisi 443 hamwe n’indi mitwe yihariye y’abapolisi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]