Urukiko rwa Gisirikare rugiye gusoma mu ruhame urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’abantu 28 barimo abanyamakuru, abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora n’abasivile.
Aba ni abakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo
Amakuru yizewe Umunota wamenye ni uko isomwa ry’uru rubanza rizaba ku wa Kane tariki ya 21 Kanama 2025, saa yine za mu gitondo (10h00) ndetse ruzasomwa mu ruhame.
Mu iburanisha rya nyuma ryabaye mu muhezo, ku wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025, ubushinjacyaha bwasabiraga aba baregwa by’umwihariko barimo abanyamakuru Ishimwe Ricard, Biganiro Mucyo Antha na Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ni mu gihe abaregwa bo basabye urukiko ko baburana badafunze.
Ibi byaha baregwa n’ibifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League. Ndetse n’izindi ngendo zagiye ziba mu bihe bitandukanye zirimo izaba ofisiye ba RCS.
Uretse aba 28 bazasomerwa ku wa kane, biteganyijwe ko hazasomwa n’urubanza rw’abandi bacuruzi bakorera mu nyubako y’ubucuri ya Kigali (CHIC) bavugwaho ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko bushingiye kubiteganwa n’ingingo ya 3 igika cya mbere agace ka kane n’ingingo ya 66 z’ Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ndetse no ku mpamvu zikomeye, busanga ibimaze kugerwaho mu iperereza bituma bukeka ko abarimo Ishimwe Ricard, Biganiro Mucyo na Ndayishimiye Reagan, bashobora kuba barakoze ibyaha bakekwaho, bityo basaba Urukiko rwa Gisirikare ko bafungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30.
Buvuga ko bushingira ku kuba icyaha bakekwaho gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri (2) nibura, no kuba ari bwo buryo bwonyine bwatuma inzego z’ubutabera zibabonera igihe zibakeneye.





