sangiza abandi

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35 rugize 78% by’abatanga amaraso mu Rwanda

sangiza abandi

Umuyobozi w’Ishami ry’Igihugu rishinzwe gutanga amaraso, Dr. Muyombo Thomas, yatangaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 ari rwo rugira uruhare runini mu gutanga amaraso, kuko rugize 78% by’abayatanga mu Rwanda.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA, asobanura uko igikorwa cyo gutanga amaraso giteye n’impamvu urubyiruko ari rwo rwitabira cyane iki gikorwa.

Yagize ati “Kuva ku myaka 18 kugeza kuri 35, bagize abatanga amaraso ku kigero cya 78%.”

Yasobanuye ko impamvu urubyiruko ari rwo rutanga amaraso ku bwinshi ishingiye ku ngamba zashyizweho zo gushishikariza abakiri bato gutanga amaraso, kuko ari bo baba bafite amahirwe yo gukomeza kuyatanga igihe kirekire.

Ati ” Akenshi twe dukunze gushyiraho ingamba zituma abakiri batoya aribo bitabira kuyatanga kurusha abakuze, kuko buriya uko umuntu agenda anakura ninako nibyago byo guhura n’ibibazo byamubuza gutanga amaraso byakiyongera.”

Dr. Muyombo yavuze ko hari indwara zandurira mu maraso zituma umuntu adashobora gutanga amaraso, ariko ko hari n’izindi ndwara zitandurira mu maraso, zizwi nk’indwara zitandura, na zo zishobora gutuma umuntu atemererwa gutanga amaraso.

Yongeyeho ko hari imyaka umuntu yemererwa gutangiriraho gutanga amaraso n’iyo agomba kubihagarikiraho.

Ati “Hari imyaka yo gutangira (gutanga amaraso) 18, iyo gusoza ni 60 mu gihe utarigera uyatanga cyangwa 65 mu gihe usanzwe uyatanga, nabwo abaganga bakomeza gukurikirana ubuzima bwawe bakabona nta kibazo ufite.”

Dr. Muyombo yavuze ko muri serivisi yo gutanga amaraso bahabwa inama yo kwibanda ku bantu basanzwe bayatanga bafite aaraso mazima, kurusha gushaka abashya.

Ati “Aho kugira ngo ujye gufatira amaraso abantu utazi uko bahagaze, ushobora gusanga harimo abafite ibibazo, kandi amaraso wamaze kuyabakuramo, ntiwayabasubiza, ndetse ntiwayakoresha. Ni yo mpamvu iyo tubonye abantu bakiri bato, bafite ubuzima bwiza kandi badafite indwara, ari bo twibandaho cyane kugira ngo dukomeze kubagumana.”

Yakomeje avuga ko buri mwaka mu Rwanda, amaraso mashya atangwa n’abantu bayatanze ku nshuro ya mbere aba ari munsi ya 23%.

Avuga ko iki gipimo ari cyiza, kuko amaraso atangwa n’abantu basanzwe bayatanga cyangwa bayatanze inshuro irenze imwe, agomba kuba ari hagati ya 63% na 67%. Ibi bivuze ko u Rwanda ruri ku kigero cyiza, kuko abasanzwe batanga amaraso barenga 78%.

Dr. Muyombo yasabye urubyiruko gukomeza kubungabunga ubuzima, birinda ibiyobyabwenge, kunywa itabi n’izindi ngeso zangiza ubuzima, kugira ngo rukomeze kugira amaraso meza ashobora kurokora ubuzima bw’abandi.

Dr. Muyombo Thomas aka Tom Close yatangaje ko 78% by’amaraso atangwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35

Photos:

[fluentform id="3"]