sangiza abandi

Urubyiruko rusaga ibihumbi 40 rwitabiriye gahunda y”Intore mu biruhuko’

sangiza abandi

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali, Urujeni Martine, yasabye urubyiruko rwitabiriye gahunda y’“Intore mu biruhuko” kwirinda ibiyobyabwenge no gukura bafite indangagaciro ziboneye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda mu turere twose tw’umujyi wa Kigali.

Iyi gahunda iri kubera mu mirenge itandukanye y’uturere twose tw’u Rwanda igamije gufasha abana n’urubyiruko gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko binyuze mu guhurira mu biganiro by’igisha uburere mboneragihugu, gukora imyitozo ngororamubiri, kwiga amateka n’umuco no gusabana.

Urujeni ubwo yatangizaga iyi gahunda ku Kigo cy’Urubyiruko cya Club Rafiki giherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yibukije uru rubyiruko ko rugomba kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.

Ati: “Ntabwo wagira ubuzima bwiza unywa ibiyobyabwenge, utazi indangagaciro z’umuco wacu, utazi kirazira, n’ibindi. Ibyo byose nimubimenya mukabizirikana muri iki gihe iyi gahunda izamara, bizababera impamba, bibungure ubundi bwenge muzasubirana ku ishuri nyuma y’ibi biruhuko.”

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni wahaye uru rubyiruko impanuro zituma barushaho gukunda igihugu.

Gahunda y’“Intore mu biruhuko” yatekerejwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, igamije kurinda uburere, ubuzima n’imyitwarire y’abana bari mu biruhuko. Iyi gahunda yibanda ku rubyiruko kuva ku myaka 6 kugeza kuri 12, ndetse n’ikindi cyicyiciro kuva ku myaka 13 kuzamura.

Muri uyu mwaka wa 2025, mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe gutozwa abana bagera ku bihumbi 40, kuri site 144 zitandukanye. Gahunda izamara igihe gisaga ukwezi, aho imyitozo n’ibiganiro bizajya bikorwa buri wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, kuva saa saba n’igice (13h30) kugeza saa kumi (16h00) z’umugoroba.

Abitabira iyi gahunda bazahabwa amasomo y’indangagaciro, amateka y’igihugu, imyitozo ya gisirikare idakomeye, gusabana, n’uburere mboneragihugu hagamijwe gutegura urubyiruko rufite icyerekezo n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]