Uruganda rwa Inyange rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare (Inyange Milk Powder Plant) rwatangaje ko rwatangiye gucuruza amata ari mu ngano nto, iri ku giciro gito nyuma yo kubisabwa n’abantu batandukanye.
Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zarwo, ku wa 1 Ukwakira 2025, buvuga ko ayo mata y’ifu kuri ubu aboneka mu dusashi tw’ikilo ndetse n’utwa 500g.
Amata ya 500g azajya agurwa ibihumbi 10 Frw, naho aya 1kg akaba agura 20.000 Frw, akaba azajya aboneka hose ahasanzwe haboneka ibicuruzwa bya Inyange.
Bagize bati “ Mwaradusabye , twarabyumvise . Uyu munsi twashyize hanze amata y’ifu y’INYANGE , aho aboneka ku dusashi twa 1kg na 500 g.”
Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2024, nibwo uru uruganda rwatashyw, rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 650,000 z’amata ku munsi, zigakorwamo amata y’ifu angana na toni 41.7 ku munsi.
Rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda cya Nyagatare giherereye mu Mudugudu wa Nkonji, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare.
Ni uruganda rwuzuye rutwaye Amadolari ya Amerika Miliyoni 45, rukaba rwaratangiye kubakwa mu mwaka wa 2021.









