Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko igice cy’uruganda rwa Sina Gerard cyenga ibinyobwa bisembuye cyafunzwe, nyuma y’uko hamenyekanye ko hari ibinyobwa byakorwaga mu buryo butujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabigarutseho ku wa 8 Kanama 2026, ubwo abantu bakekwaho gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge berekwaga itangazamakuru.
Dr. Murangira yavuze ko mu bantu batawe muri yombi harimo Umuyobozi ushinzwe umusaruro mu ruganda rwa Sina Gerard n’ushinzwe ibikorwa byo gukora ibinyobwa bisembuye.
Yasobanuye ko uru ruganda rugizwe n’ibice bibiri bitandukanye, birimo igice gikora imitobe n’ibindi biribwa ndetse n’ikindi gishinzwe gukora ibinyobwa bisembuye.
Ati: “Uruganda rwa Sina Gerard rufite ibice bibiri harimo igikora imitobe n’ibyo kurya n’urukora ibisembuye. Uruhande rwafunzwe ni urukora ibinyobwa bisembuye.”
Iri fungwa ryabaye mu gihe inzego z’u Rwanda zikomeje igikorwa cyo kugenzura inganda n’abakora ibinyobwa bisembuye, mu rwego rwo gukumira ibinyobwa bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’ababinywa.
Kuva ibikorwa by’ubugenzuzi ku bakora inzoga byatangira, hafunzwe inganda hafi 150, mu gihe ubwoko bw’ibinyobwa bisembuye birenga 50 byakorewe hanze y’u Rwanda na bwo bwakuwe ku isoko kubera kutuzuza ibisabwa.
RIB yatangaje ko kugeza ubu abantu 80 ari bo bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ibikorwa byo kwenga inzoga zitujuje ubuziranenge aho 16 muri bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ndetse iperereza rikaba rikomeje.
Izi ngamba zafashwe mu gihe ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje gutera impungenge ku buzima rusange. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu barenga 50 bamaze kwicwa n’inzoga z’inkorano, abandi 100 bakaba barahumye, mu gihe abarenga ibihumbi 11 bagizwe imbata n’inzoga.
Inzego za Leta zikomeje gusaba abakora ibinyobwa bisembuye kubahiriza ibisabwa byose bijyanye n’ubuziranenge, mu gihe abaturage na bo bashishikarizwa kwirinda kunywa ibinyobwa bikekwa ko bishobora guteza ibyago ku buzima bwabo.









