Isaac Niyonizeye yashinze kompanyi itubura ibirayi yise ‘Mahwiyacu Ltd’, ndetse kuri ubu yabereye igisubizo abahinzi bo mu turere ikoreramo aritwo Burera, Gicumbi na Musanze.
Mahwiyacu Ltd ni kompanyi ikorera mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera, ifasha abahinzi gutubura imbuto y’ibirayi.
Niyonizeye yatangiye iyi kompanyi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu 2019, maze abona ko mu karere k’iwabo by’umwihariko mu gace akomokamo, hari ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imbuto z’ibirayi.
Aganira na Umunota yavuze ko muri ako gace k’iwabo, abahinzi bari benshi ariko nta batubuzi bahari uretse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ibi byatumye yibaza uko yakunganira RAB mu rwego rwo kugeza ku bahinzi imbuto nziza.
Ati “Twabonaga ikibazo cy’uko abahinzi bakeneye imbuto nziza z’ibirayi kandi nta batubuzi bari mu murenge wacu. Twatekereje uko twabikemura kugira ngo abaturage babone imbuto zizewe.”
Mu mwaka wa 2019 ushyira 2020, Niyonizeye yagize igitekerezo cyo gutangira gutubura imbuto, ariko ahura n’imbogamizi y’icyorezo cya COVID-19 bituma abihagarika.
Nyuma yaho, mu 2020 yabonye icyemezo cya RDB (RDB Certificate) ndetse nyuma yaho aza kubona n’icyangombwa cy’ubutubuzi, gusa n’ubundi icyorezo cyari kikibangamiye ibikorwa byabo kugeza mu 2022 ubwo yari itangiye kugabanuka, maze Niyonizeye n’abo bakoranaga bongera gusubukura ibikorwa byabo.

Niyonizeye avuga ko umwihariko w’imbuto zituburwa na Mahwiyacu Ltd, ari uko bakoresha imbuto za ‘minitubers’, ziba zitarigeze zishyirwa mu butaka na rimwe, izo ni zo batuburamo bakazigeza ku bahinzi.
Ati “Minitubers ni imbuto zihereye muri greenhouse inzu yagene guhingwamo, twebwe tukazitubura tukaziha abahinzi. Izo mbuto ni umwimerere kandi zitanga umusaruro uhagije. Tuzikurikirana kuva muri greenhouse kugeza ku murima w’umuhinzi.”
Iki kigo gikorana n’amakoperative n’ibindi bigo bitandukanye, ndetse kikagira abagoronome bakurikirana imbuto bari mu turere twa Musanze, Gicumbi na Burera, aba bashinzwe kugenzura imbuto baha abahinzi, bakanabagira inama ku buryo bwo kuzihinga neza kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro.
Mahwiyacu Ltd ifite intego yo kwagura ibikorwa mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, bakagira ‘GreenHouse’ zabo bwite, aho gukomeza gukodesha, ndetse mu myaka itanu iri imbere bifuza kuba bafite laboratoire y’ubuhinzi izajya itanga ingemwe z’ibirayi, ibishyimbo n’ibigori, kugira ngo abahinzi bazajye bahigira banahabonere imbuto z’umwimerere.
Niyonizeye avuga ko bafite intego yo kuzakomeza kugeza ku bahinzi izi mbuto nta guca intege nubwo hakiri imbogamizi z’uko RAB idashobora guhaza iri soko ry’imbuto za ‘minitubers’.
Ati “Ibiro byanjye ni umurima. Amafaranga nyakura mu murima, kandi ntitwita ku batuca intege. Twabyize, turabikunda kandi twiyemeje gukomeza,” Isaac NIYONIZEYE umuyobozi wa MahwiYacu.
Uyu munsi, Mahwiyacu Ltd ifite abakozi batandatu bahoraho bafite amasezerano y’akazi n’abandi banyakabyizi bagera kuri 40. Batanze akazi ku rubyiruko rwinshi, bibafasha mu kubona amafaranga yo kwibeshaho no gukemura ibibazo by’ubuzima.
Bafite kandi igitekerezo cyo gutangiza muri uku kwezi kwa Nzeri 2025, ishuri ry’inshuke (Nursery School) Obet Bright Academy rizafasha kongera serivisi batanga aho bakorera.







