sangiza abandi

Urugendo rwa Sindikubwabo ukora ifumbire yifashishije iminyorogoto

sangiza abandi

Vincent Sindukubwabo yazanye agashya ko gukoresha iminyorogoto mu gukora ifumbire nziza kandi ihendukiye abahinzi bato n’abaciriritse ya ‘Vermicompost’.

Uyu rwiyemezamurimo yize amasomo y’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (Physics, Chemistry na Biology) muri Lycee de Kigali. Nyuma yaho, yakomereje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yibanze ku masomo y’ibimera, kubibungabunga no kurengera ibidukikije mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi burambye.

Ntibyarangiriye aho kuko yaje gukomeza muri Kaminuza ya ‘Antwerp University’ yo mu Bubiligi, aho yize ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’imyanda bigira ingaruka ku Bidukikije n’uburyo bwo guhangana n’izo ngaruka.

Sindikubwabo aganira n’Umunota, yasobanuye ko yaje kubona ikibazo cyugarije abahinzi bato cyo kubura ifumbire, ari naho yahereye akoresha ubumenyi yari yarakuye mu ishuri, ashinga kompanyi ya VERMIFARM Ltd.

Ati” Narebaga ikibazo cy’abahinzi bato babura ifumbire mvaruganda kubera igiciro cyayo ndetse n’ubutaka bwari bwarataye intungabihingwa. Byatumye nshaka igisubizo gitanga ifumbire ihendutse kandi irambye.”

VERMIFARM Ltd ni kompanyi yashinzwe mu 2021, iherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yatangiranye intego yo gutunganya imyanda yajugunywaga ndetse igira uruhare mu kwangiza ibidukikije, igahindurwamo ifumbire y’umwimerere.

Sindikubwabo avuga ko yatangiriye hasi, afite ingunguru nke zifashishwa mu gukora ifumbire, ariko umwihariko we ni uko yakoresheje iminyorogoto (Eisenia fetida, red wigglers), kuko izwiho gutanga ifumbire nziza, yongera ubushobozi bw’ubutaka kurusha ifumbire isanzwe, kandi ntigire ingaruka mbi ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Sindikubwabo yadusobanuriye uburyo iyi fumbire izwi ku izina rya ‘vermicompost’ ikorwamo.

Ati “Dukusanya imyanda y’ibiribwa n’amase, tukayishyira mu ngunguru ziteguye neza, tugashyiramo iminyorogoto, igasya iyo myanda, mu byumweru hagati ya 6- 8 ikavamo ifumbire nziza twita vermicompost.”

Iyi fumbire ikungahaye ku nyongeramusaruro nka NPK, micro-nutrients na carbon, ifasha ubutaka gufata amazi kandi ikongera umusaruro w’imyaka ku kigero kiri hagati ya 30 – 40%, ugereranyije n’ifumbire isanzwe.

Iyi fumbire ayigurisha ku giciro gito kiri hagati ya 300 na 400 Frw ku kilo, kugira ngo n’umuhinzi woroheje abashe kuyibona. Ubu Sindikubwabo akorana n’amakoperative y’abahinzi bato, ibigo by’amashuri, ndetse yamenyekanishije ibikorwa bye binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu imurikagurisha rya Agrishow.

VERMIFARM Ltd ifite icyerekezo, aho iteganya kubaka amasite mashya hirya no hino mu Rwanda, no kwagura ibikorwa mu Burundi na Uganda.

Sindikubwabo avuga ko afite intumbero yo kurushaho kunoza ibyo akora, aho ateganya gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gutunganya iyi fumbire, abashe kongera ingano akora, ayigeze ku bahinzi benshi mu bice bitandukanye.

Usibye kuba ari akazi kamutunze, Sindikubwabo yatanze akazi ku rubyiruko n’abagore, akemura ikibazo cy’ifumbire ihenze ku bahinzi, arengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima byose bifitiye akamaro Abaturarwanda.

Sindikubwabo agira inama urubyiruko yo gutangirira hasi, gukoresha ibikoresho bihari, avuga ko “Ifumbire karemano ifite isoko rihoraho, ni ubucuruzi bufite ejo hazaza.”

VERMIFARM itanga amahugurwa ku masite yayo i Bugesera, Rulindo na Musanze, ikorana n’amakoperative n’ibigo by’ubuhinzi mu gutegura amahugurwa rusange.

Photos:

[fluentform id="3"]