Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko Kalisa Adolphe wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Kalisa Adolphe akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa 25 Nzeri 2025, ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa by’agateganyo ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa.
Kalisa Adolphe akurikiranyweho nkunyereza ibihumbi 21.387$ ,ku bizishyurirwa mu rugendo rw’ikipe y’igihugu yari arimo muri Nigeria.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko zimwe mu mpamvu zikomeye ari uko hari amafaranga avuga ko yishyuye Ibom Hotel yari acumbitsemo yo mu mujyi wa Uyo, akoresheje Visa Card andi akayishyura mu ntoki.
Bwavugaga ko impamvu akwiye gufungwa ari uko iperereza rigikomeje, ibyaha akurikiranyweho bikaba igifungo kirenze imyaka ibiri .
Kalisa Adolphe we yabwiye urukiko ko impampuro zose yohereje zari zifite aho zaturutse kandi zifite ibimenyetso kuko zoherezwaga hakoreshejwe Whatsapp.
Ikindi yavugaga ko ubushinjacyaha bwerekana impapuro zimwe izindi ntibazigaragaze .Ikindi ngo ni uko yari afite FIFA agent wamufashaga kuri buri kimwe zirimo n’izo nyandiko ubushinjacyaha bumurega..
Me Bizimana Emmanuel wunganira Kalisa Adolphe, yavuze ko ubushinjacyaha impamvu bushingiraho bumusabira gufungwa zidafite ishingiro kuko amafaranga yahawe agaragaza icyo yakoreshejwe ndetse ko Hotel yemeye ko asohoka yamaze kwishyura.
Me Bizimana yavuze ko FIFA agent yakoranye na Adolphe Kalisa kugira ngo imyiteguro irusheho kuba myiza .
Bitandukanye n’uburyo ubushinjacyaha bufata uyu nk’umukomisiyoneri.
Umunyamategeko wa Camarade yavuze ko uyu ‘FIFA Agent’ atari baringa ndetse no mu yindi mikino yakurikiye yifashishijwe mu gufasha ikipe y’igihugu.
Ikindi yagaragaje ni uko inyandiko mpimbano aregwa , Camarade iyo aza kuba yari azi ko ari impimpano atari ku zohereza no muri group Whatsapp.
Yavuze ko itegeko riteganya ko ashobora gutanga ingwate , irimo icyemezo cy’umutungo n’ igenagaciro yayo ‘expertise’ gikubye inshuro enye ikiburanywa,akaba yakurikiranwa adafunze.
Camarade yatangaje ko Kalisa Jules Cesar yamwishingira bityo agasaba ko yarekurwa, agakurikiranwa adafunze.
Gusa nyuma yo gusuzuma impande zombi rwafashe icyemezo ko Kalisa Adolphe,afungwa iminsi 30, nyuma akazaburana mu mu mizi.







