sangiza abandi

Urukiko rwemeje ko Djihad afungwa, K John akarekurwa

sangiza abandi

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko abantu bane bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’isakara ry’amashusho y’umuhanzi Yampanon barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, uwitwa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man , Kwizera Nestor  (Pappy nesta), bakomeza kuburana afunzwe by’agateganyo iminsi 30 .

Ni mu gihe Kalisa John uzwi nka K John rwasanze nta mpamvu zikomeye zo gutuma akurikiranwa afunzwe .

Urukiko rwategetse ko aba bahita boherezwa mu igororero kugira ngo hatangire kubahirizwa icyemezo cyarwo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Mu iburanisha riheruka, Pappy Nesta yemeye ko nyuma yo kumva ko hari amashusho ya Yampano ari hanze, yayasabye inshuti ye yitwa Nyinawumuntu Florence, nyuma aza kuyisabwa n’inshuti ze ebyiri zirimo uwitwa Kalisa John n’undi witwa Eric bose arazibaha.

Icyakora uyu musore avuga ko uretse guha inshutize ayo mashusho mu by’ukuri atariwe wayasakaje kuko ku bwe yumva uwayasakaje ari Yampano wayifashe akayashyira kuri Email iri ho abantu barenze umwe.

Aho Urukiko rwahise rubaza Ubushinjacyaha uko amashusho ya Yampano yagiye hanze, cyane ko ku bw’Umucamanza we yavuze ko Yampano yakabaye ari we ufatwa nk’uwa mbere wayasakaje kuko ari we wayifatiye akayashyira kuri Email nyamara abizi ko atari we wenyine uyifiteho uburenganzira.

Aha Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aya mashusho yafashwe na Yampano n’umukunzi we ndetse bayashyira kuri Email, ariko Ishimwe Patrick Pazzo wari umujyanama we akaza kuyakuraho akayasangiza Ddumba uba muri Canada akaba ari we uyasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Yaba Papy Nesta n’umwunganira mu mategeko bagaragaje ko uyu musore adakwiye kuryozwa iby’aya mashusho kuko uwayasakaje bwa mbere yavuzwe kenshi, bahamya ko ibyo uyu musore yakoze bitagize icyaha kivugwa mu itegeko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad bamukurikiranye kuko Yampano amushinja kuba ariwe wasangije abantu amashusho ari gutera akabariro.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu bukurikiranye Djihad ari uko yasangije abamukurikira kuri status ye ya Whatsapp ifoto iri muri aya mashusho bityo bagakeka ko ari nawe wayasakaje.

Bwongeyeho ko raporo y’abahanga igaragaza ko aya mashusho yasakajwe muri Group ya whatsapp y’abafana be, icyakora Ubushinjacyaha buhamya ko nubwo ariwe wayishinze basanze uwashyizemo aya mashusho ari uwitwa Rukundo Hertier.

Djihad yari yahakanye ibyaha akurikiranyweho ahamya ko nkuko Ubushinjacyaha bubivuga nta mashusho ya Yampano yigeze asakaza, kuko uretse kuba yarayabonye nta muntu yigeze ayasangiza ndetse nta n’ayo yigeze ashyira aho ariho hose.

Aba uko ari batanu batawe muri yombi mu bihe bitandukanye nyuma yuko hasakaye amashusho y’umuhanzi Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]