Intore Masamba, yatangaje ko umubyeyi we, Nyinawintore Ancille Mukarugage, witabye Imana, yaranzwe no gukunda Imana n’abantu kandi yabatoje gukunda Imana.
Ni rumwe mu rwibutso yavuze ko yasigiye abana be , ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025, habaga umuhango wo kumuherekeza.
Nyina wa Masamba Intore yatabarutse tariki 18 Nzeri 2025 , azize uburwayi.
Akaba yaritabye Imana afite imyaka 83 y’amavuko.
Mu ijambo Masamba yagejeje ku bitabiriye Misa yo kumusabira, yabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis, i Remera, yashimiye ababaye hafi mu gihe cyo kubura umubyeyi ndetse n’abaje kwifatanya nabo kuri uyu munsi.
Masamba yavuze ko umubyeyi wabo yabareze neza ndetse abatoza urukundo.
Ati “Yaratureze, atwigisha neza, aduha ikinyabupfura cyiza. Ibijyanye n’ubuhanzi byari ibye cyane ariko ibyishimo yabigiragamo aherekeza Sentore akanabyitangira, wabonaga birenze koko.”
Masamba yavuze ko umubyeyi we yaharaniraga ko bagira imibereho myiza nubwo Ise wabo yabaga adahari.
Ati “Hari byinshi nibuka ntari buvugire aha. Hari ibihe byinshi Papa atabaga ahari, yagiye muri za shuguri (gushaka imibereho), yagiye mu bindi byinshi cyane, yagiye kwigisha, yagiye guhanga, ariko Mama akatugumana ngo nta kibazo ni mu mureke. “
Yakomeje agira ati “Ndamuzi, namukunze muzi, namukunze kuva mu Rwanda, nemera iwacu bahunga i Bugande ariko njyana na we mu buhunzi i Burundi, ni umuntu mwiza, ibyo akora ni ibintu byiza, ndabaha ibyo nange nabonye ku babyeyi.”
Masamba avuga ko umubyeyi we yakundaga abantu kandi akarangwa no gukunda abana.
Yongeraho kandi ko yabakundishije Imana ndetse ko aho bajya hose babanzaga gusenga.
Ati “ Yari umukirisitu cyane, iyo niyo ngororano yaduhaye.”
Yongeye gushimira abaje kubafata mu mugongo.
Ati “Urukundo mwatweretse twararubonye kandi rwaratunyuze ku buryo natwe nimugira ibyiza, ibyago, tuzaba duhari. Twarababonye kandi turi abahamya b’ibyo mwadukoreye.”
Umukuru w’Umuryango ,akaba n’umuvandimwe wa nyakwigendera, Majoro Rugamba, yatangaje ko Nyakwigendera yashakanye na Sentore Athanase, se wa Masamba .
Yavuze ko yitabye Imana, asize abuzukuru 22, abana barindwi ariko hakaba hakiriho batandatu ndetse n’abana barenga 200 yareze.
Nyina wa Masamba atabarutse nyuma y’imyaka 13 umugabo we Sentore Athanase yitabye Imana.










