sangiza abandi

Volleyball: U Rwanda rwakatishije itike ya 1/2 mu gikombe cy’Afurika cy’abagore

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yakatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Afurika kiri kubera Nairobi muri Kenya nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Nzeri 2026 nibwo hakomeje imikino y’igikombe cy’Afurika hakinwa iya 1/4.

U Rwanda rwagombaga guhatana na Ghana nyuma yo gusezerera Burkina Faso muri 1/8 ruyitsinze amaseti 3-0, naho Ghana yari yasezereye Zambia iyitsinze amaseti 3-1.

Umukino watangiye saa 12h00 ku isaha y’i Kigali muri Kasarani Indoor Arena, utangira u Rwanda rwitwara neza rutwara iseti ya mbere ku manota 25-17.

Mu iseti ya kabiri, Ghana yitwaye neza itwara iseti ku manota 26-24 nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda yaranzwe n’amakosa menshi, yakoze 19.

Iyi niyo seti ya mbere u Rwanda rwari rutsinzwe kuva igikombe cy’Afurika cyatangira.

Ikipe y’u Rwanda y’umutoza Frédéric Guérin ntibyayiciye intege ahubwo byayikanguye ihita yisubiraho itwara iseti ya gatatu ku manota 25-19 ndetse n’iya kane ku manota 25-18.

Muri 1/2, u Rwanda ruzahura n’ikipe itsinda hagati ya Misiri na Tunisia, umukino uzihuza uraba kuri uyu wa Kabiri n’ubundi.

Indi kipe yageze muri 1/2 ni Cameroon yahageze isezereye Uganda ku maseti 3-0, ikaba izahura n’ikipe itsinda hagati ya Kenya na Algeria.

Amakipe asezererwa muri iki cyiciro uhereye kuri Ghana inakinamo Ayepoe Sandra usanzwe akinira Police WVC na Uganda, araheta yerekeza mu mikino yo guhatanira imyanya kuva ku mwanya wa 5 kugeza ku wa 8.

Photos:

[fluentform id="3"]