sangiza abandi

WASAC yabonye Abayobozi bashya

sangiza abandi

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, yashyizeho abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC WASAC Group Ltd ndetse inashyira Umuyibozi Mukuru wa WASAC Utility Ltd.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Ukuboza 2025, irebera hamwe ingingo zitandukanye ndetse inashyira mu myanya abayobozi b’Ikigo cya WASAC .

Inama y’Abimisitiri yatangaje ko inama y’Ubutegetsi ya WASAC Group Ltd iyobowe na Chew Men Leong , Dederi Wimana washyizweho nka Visi Perezida, Dr. Jean Pierre Nshimyimana , agize Inama y’Ubuyobozi, Albert Munyabugingo , Ugize Inama y’Ubuyobozi, Juliette Kavaruganda , nawe agize Inama y’Ubuyobozi, Gemma Maniraruta , agize Inama y’Ubuyobozi, Juliet Gakwerere , agize Inama y’Ubuyobozi.

Ni mu gihe Maxime Marius Mwiseneza yagizwe umuyobozi Mukuru wa WASAC Utility Ltd

Ibi bigo bibonye abayobozi bashya mu gihe hari hashize igihe bivugwamo imiyoborere mibi ndetse byatumye hari abagezwa mu nkiko .

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruheruka gufungura by’agateganyo ko Prof. Munyaneza Omar wari Umuyobozi wa WASAC Group, Umuhumuza Gisèle wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo akaba yaranayoboye WASAC Utility na Murekezi Dominique wari Umuyobozi wa WASAC Development.

Prof. Omar Munyaneza Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo, urwango ndetse no kwakira cyangwa gutanga bidakwiye amafaranga arenze ateganyijwe.

Umuhumuza we akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite no gufata icyemezo gishingiye ku cyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Mu gihe Murekezi Dominique we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]