Umunyamakuru akaba n’umuhanzi , Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda yifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe w’amavuko , umuhungu we yise ‘Yago Life II ‘
Mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2026 yifuriza isabukuru nziza imfura ye , Yago yagize ati “ tariki ya 05 Gicurasi 2025 wabonye izuba muhungu wanjye, tariki ya 05 Gicurasi 2026 wujuje umwaka. Muri buri kimwe nzakomeza kukubera umubyeyi, nkwifurije kurama muri ubu buzima, Imana irakomeye.”
Tariki ya 05 Gicurasi 2025 nibwo impundu zavuze mu muryango wa Yago n’umugore we Teta Christa icyo gihe ubwo bibarukaga imfura yabo, Yago Life II
Ni mu gihe Muri Werurwe 2025 ari bwo Yago Pon Dat, yari yashyize hanze indirimbo yise “Elo” yatuye uyu babyaranye , gusa bakaza gutandukana nyuma y’ibyumweru bitatu bibarutse imfura yabo.
Urukundo rwabo rwatangiye Christa ari umufana wa Yago, batangira kumenyana biruseho birangira binjiye mu nzira y’urukundo.
Imfura ya Yago yujuje umwaka umwe w’amavuko






Ubutumwa yamugeneye ku munsi we w’amavuko







