sangiza abandi

Yarahiriwe! Urugendo rwa Papa Sava umaze imyaka 30 akirigitwa n’inganzo

sangiza abandi

Benshi bamuzi nka Papa Sava, Seburikoko, Mvumbuko, Superi n’andi menshi, ariko amazina ye nyakuri ni Niyitegeka Gratien, akaba umuhanzi mu ngeri zitandukanye zirimo guhanga imivugo, kuririmba, gukina amakinamico ndetse no gukina filime.

Mu kiganiro Papa Sava yagiranye na Ignite Show yagarutse ku rugendo rwe rw’ubuhanzi aho yatangiye avuga imivugo, akomereza mu buhanzi, aba umunyamakuru, mu 2009 atangira gukina muri filime Zirara Zishya, aho yitwaga Sekaganda, mu 2014 aza gutangira gukina filime Seburikoko ku butumire bwa RBA, mu 2018 atangira Papa Sava.

Ati “ 1995 niyo y’igihangano cya mbere, kujya kuri Radiyo ni 2008, 2010 nza no gukora kuri Radio10 ndi umunyamakuru mu gitaramo Nyarwanda, 2005 njya mu Ndamutsa kuri RBA ari nako nkora Seburikoko, 2018 nangira Papa Sava.”

Papa Sava avuga ko ibijyanye no gukora ubuhanzi yakuze abyiyumvamo ariko nanone bikaba ari ibintu ashobora kuba akomora kuri Se nawe wahoze ari umuhanzi.

Papa Sava avuga ko bitewe n’uburyo akora ibintu bitandukanye bijyanye n’ubuhanzi, we yibona nk’umuhanzi gusa.

Ati” Ndi umuhanzi gusa kubera ko utubango twose nagiye ntugiraho ibihangano, ari indirimbo narazikoraga ntarasarara cyane, ari imivugo ndayikora nubu ndanayifite.”

Avuga ko ubuhanzi ari bugari ariko yibona cyane muri Live Performance cyane ko afite ikiganiro akora wenyine cya One Man Show.

Ati” Gukora One Man Show ntago uzavuga ngo uzasiga inyuma kuririmba, ushobora kutaririmba neza nk’abandi ariko uba ugomba kugiramo ako kabango, ntago uzakora one man show ngo uburemo nk’amazina y’Inka, ibyivugo.”

Papa Sava ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kwandika izina rikomeye mu Rwanda ndetse benshi bamushimira ubuhanga bujyana n;ikinyabupfura akorana ubuhanzi bwe. Ku kijyanye no kwamamara avuga ko hari ibyo umuntu aba agomba kwiyimpa kugirango atere imbere.

Ati” Iyo wamamaye uba wamamaye iyo ushaka rero kugirango ubwamamare bwawe bukomeze kandi ugume mu murongo hari ibyo wiyima.”

Yakomeje agira ati” Niba waruziko buri mugoroba ujya mu kabari kunywa, uraziko hari ububari barwanamo buciriritse ukavuga uti ‘reka ngasomere mu rugo cyangwa se reka ngasomere ahantu barinda umutekano’”

Avuga ko ibi bidakuraho gusabana ariko nabyo umuntu akamenya uburyo abikora ariko utibagiwe n’ibyo abantu bagukundiye nk’umuhanzi.

Ati” Hari ikigufata nubona watangiye kwamamara noneho ukaba ufite umwanya wo guhura n’abantu bose uko bishoboka umenye ko icyo bagukundiye cyarangije kuzima, kuko cyakagombye kugufata ukavuga uti ejo ndabaha iki?”

Papa Sava abajijwe niba umuntu ashobora kubaho atunzwe n’ubuhanzi yagize ati” Kuki abantu bambaza icyo kintu kandi babona nyine ari akazi? Barashaka ko nkora iki? Nonese nirirwa nicaye?”

Yakomeje agira ati “ Ni akazi , njyewe noneho nkora 99% n’ubuhanzi”. Yakomeje avuga ko mu 2025 nta muntu wakabaye agitekereza ko umuntu ukora ubuhanzi atari akazi.

Ati” Ibyo ni uguca amazi umwuga w’umuntu, aka ni akazi kadutunze, katubeshejeho, gusa gasaba ko nawe ufunguka mu mutwe ukitwara neza, noneho ibyo urimo gukora bikakwagurira impano mu bindi.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rumaze gukanguka rwamenye ko ubuhanzi ari umurimo ushobora gutunga uwawukoze.

Yaboneyeho gutanga inama ku biyumvamo impano bakumva bayisimbuza amasomo yo mu ishuri, avuga ko kwiga amasomo asanzwe yo mu ishuri ari anginzi, ariko bakanashaka ubumenyi ku ruhande bujyanye n’ibyo bakunda n’impano zabo bumva bazakoresha.

Abajijwe niba filime ya Papa Sava izagira iherezo, yavuze ko iyi filime yatangiye mu 2018, yari yakozwe mu buryo buramba.

Ati” Ishobora kurangira nyirayo yarangiye, ishobora kurangira ubona ibitekerezo byarashize usibye ko bitashira, ishobora no kurangira wumva nyine ataricyo kikigezweho.”

Papa Sava yasoje agira inama urubyiruko rwifuza kwinjira mu buhanzi, avuga ko gutera imbere bisaba kugira ubwenge bwo kwitwara neza.

Ati” Umuhanzi ni imwe mu ngeri kuva na kera iha agaciro uyikora, abantu bamubonamo kuba afite ukundi arenze abandi bantu cyane cyane mu mitekerereze, ariko baravuga ngo ubwiza bw’umukobwa bumugeza i Bwami, ubwenge bwe akaba aribwo bugena igihe azahamara.”

Yongeyeho kandi ko bisaba gukora cyane, ati” Nicyo ubuhanzi busaba, busaba kuvunika.”

Photos:

[fluentform id="3"]