Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Yves Iradukunda, yavuze ko Marie Immaculée Ingabire yaranzwe no kwicisha bugufi ndetse iteka agaharanira kuvugusha ukuri no kurwanya akarengane.
Ni ubutumwa yatanze ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira, yaherekezwaga . Igitambo cyo kumusabira cyabereye muri Paruwasi Regina Pacis, I Remera mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Yves Iradukunda yavuze ko yagize amahirwe yo gukorana na we ndetse yakunze kurangwa no guharanira ukuri.
Ati “ Mu biganiro byinshi twagiranaga, twamwigiragaho byinshi kuko yavugishaga ukuri kandi ibyo yize mu buzima , ubunararibonye yari afite , akabidusangiza nta nakimwe asize kandi akabitubwira uko dukwiriye ku byumva , bikatwubaka koko, bigatuma imishinga twagiye duhabwa igenda neza. “
Yves Iradukunda wavuze mu izina ry’umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko uyu muryango ubabajwe n’urupfu rwe, yihanganisha umuryango we n’abandi bose .
Ati “Ubunyangamugayo, guharanira kwanga akarengane mu buryo ubwo ari bwo bwose, kuvuga adashidikanya, ku byo yemeraga n’indangagaciro zikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda, ibyo n’ibintu byinshi tuzagenda tumwibukiraho.”
Yakomeje agira ati “ Mu rwego rw’umuryango FPR Inkotanyi yabereye intangarugero benshi,yakoze inshingano nyinshi nkuko umuryango wagiye ubimusaba ndetse kandi no kurenzaho.
Mu izina ry’umuryango FPR Inkotanyi, tubabajwe cyane n’urupfu rwa Ingabire, turakomeza umuryango, mwihangane, mukomere muri ibi bihe bitoroshye kandi dukomeza kumusabira ngo aruhukire aheza nkuko yabivuze ko abyizeye ijuru azarijyamo.”
Ingabire mbere yuko yitaba Imana hari ibyo ysabye
Uwavuze mu izina ry’umuryango witwa Jean Pierre , yashimiye ababaye hafi mu minsi umunani, abapadiri, abayobozi b’igihugu , abaganga n’abandi batandukanye.
Ati “ Mwatubaye hafi, twaratamanye, iminsi yose, mwatumye tutigunga, mwatumye tudaheranwa n’agahinda.”
Yavuze ko mbere yuko yitaba Imana, yasize asabye ko mu gihe cyo kumushyingura, indabo zari gukoreshwa, ubwo bushobozi bwo kuzigura bwakusanywa, bukazafasha abakene n’abandi batishoboye.
Ati “ Marie Ingabire hari ibintu bibiri yadusabye . Icya mbere narakibabwiye , icya mbere yadusabye ni uko indabo, inshuti bari kunzanira bamperekeza ,ndashaka ko kijya mu gikorwa kizarama.
Twafunguye konti muri banki, tuzakora ikigega, tuzanoza neza, ikazavamo Fondation Ingabire Marie Imaculee, yo gufasha imfubyi,abapfakazi,abafite ubumuga, n’abandi bantu nkabo , kuko nibo yakundaga cyane arwanira ubuzima bwe bwose.”
Yakomeje agira ati “ Ikindi yavuze , yaravuze ngo njye ntimuzavuge umwirondoro wanjye kuko ntaho nsaba akazi . Yaravuze ngo ntimuzatange umwirondoro wange ( CV) kuko nta kazi nkeneye. Ni icyifuzo cye niko yabisabye.”
Yavuze ko Ingabire yari umuntu wagiraga urukundo ndetse asize umurage ukomeye.
Ati “ Adusigiye umurage, kuko abavuze bose bavuze ngo tuzagerageza. Abanyarwanda twese tugerageje , tukaba abantu beza, tubishoboye byaba ibintu bizima.”
Ingabire wari umuyobozi wa Transparency International yitabye Imana tariki ya 9 Ukwakira 2025,azize uburwayi.










