sangiza abandi

Yolande Mukagasana yatabarije Abatutsi bo muri Congo bari kwicwa

sangiza abandi

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukagasana Yolande, yagaragaje ko arambiwe kubona umuryango mpuzamahanga ukomeza kurebera ibikorwa n’imvugo byibasira Abatutsi, by’umwihariko abatuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara hari amategeko mpuzamahanga abihana.

Yabitangaje ubwo yari mu nama mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside yabereye mu Rwanda, aho yagaragaje ko amagambo menshi avugwa ku rwego mpuzamahanga atajyana n’ibikorwa bifatika byo kurengera ubuzima bw’abantu.

Mu ijambo rye, Mukagasana yavuze ko bidakwiye ko inzego mpuzamahanga zihora zivugwa nk’izigomba gufata abakoze ibyaha no kubahanisha amategeko, mu gihe abicwa bo baba batabonye ubutabazi.

Yagize ati:
“Iyo tuvuga izo nzego za Loni zigomba gufata abantu zigomba guca imanza… hakwiye kubanza gutabarwa abakomeza kwicwa noneho ubucamanza bukazaza. Ubucamanza butabara abariho ntabwo butabara abapfuye.”

Yakomeje agaragaza ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi atari gishya, kuko nko kuva mu 1959 kugeza ubu, yakomeje kubona ubwicanyi bubakorerwa nubwo amategeko mpuzamahanga yari asanzwe ahari.

Ati:
“Iyo tuvuga izo nzego za Loni zigomba gufata abantu zigomba guca imanza,…Hakwiye kubanza gutabarwa abakomeza kwicwa noneho ubucamanza bukazaba buza.Ubucamanza butabara abariho ntabwo butabara abapfuye.Kuva mu 1959 mbona abatutsi bicwa kuva mfite imyaka itanu. Kuva mu 1972 Loni yari ihari ayo mategeko yari ahari , jyewe ndabirambiwe kumva izo nzego n’ayo mategeko..”

Mukagasana yanibukije ko ibiri kubera ku batutsi bo muri Congo bifitanye isano n’amateka y’u Rwanda, aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye nyuma y’imyaka myinshi y’imvugo n’ibikorwa by’urwango byari byarirengagijwe.

Yagize ati:
“Abatutsi b’i Congo bari kwicwa, bariho bararibwa. Ni ibintu biriho byanabaye hano hashize imyaka 32. Ese igisubizo kiri he? Dushake ibisubizo bifatika.”

Abandi bitabiriye iyi nama nabo bagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu karere, cyane cyane yibasira Abatutsi b’Abanyekongo. Bagaragaje ko nubwo umuryango mpuzamahanga ukunze kwamagana ibyo bikorwa mu magambo, gushyira mu bikorwa amategeko no kurinda ubuzima bw’abahohoterwa bikomeje kuba ikibazo.

Mukagasana Yolande ni umwe mu bagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko nyuma yayo yagize uruhare rukomeye mu guhuza abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi yabikoze agamije gusangira ubunararibonye no kubaka ubufatanye mu kurwanya Jenoside ku isi hose.

Ibyatangajwe muri iyi nama byongeye kugaragaza ko nubwo amategeko ahari, hakenewe ubushake n’ibikorwa bifatika kugira ngo hirindwe ko amateka mabi ya Jenoside yakongera kwisubiramo ahandi ku isi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]