sangiza abandi

Yongeye kwigiza nkana! Ndayishimiye yashinje u Rwanda gukoresha impunzi z’Abarundi mu rugamba rwa M23

sangiza abandi

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yavuze ko u Rwanda rukoresha impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama , mu karere ka Kirehe,  mu ntambara ya AFC/M23 na leta ya RDCongo.

Ni amagambo yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, mu kiganiro yahaye abanyamakuru n’abayobora ibitangazamakuru mu Burundi.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Leta y’u Burundi yafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda nyuma y’iminsi micye umubano wongeye kuzamo agatotsi.

Umubano w’u Rwanda wongeye kuba mubi nyuma y’igitero umutwe wa RED-Tabara wagabye muri Zone ya Gatumba cyigahitana Abarundi 20.

Perezida Evariste Ndayishimiye yikomye u Rwanda, arushinja kuba ruri inyuma y’icyo gitero, aho yavugaga ko uwo mutwe uterwa inkunga na rwo.

Ibi rwarabihakanye, rusobanura ko nta bufasha ruha umutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu Burundi, Ndayishimiye yabajijwe aho ibiganiro bigeze n’u Rwanda ku buryo umupaka uhuza ibihugu byombi wakongera kuba urujya n’uruza.

Perezida Ndayishimiye Evariste, yongeye kwikoma u Rwanda, avuga ko kugira ngo imipaka ihuza ibihugu byombi ifungurwe, ari uko u Rwanda rwabaha impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda  zikekwaho gushaka gukora coup d’etat muri icyo gihugu mu 2015.

,Perezida Ndayishimiye yagize ati “Ntimugire ngo nimwe mu byibaza, n’Abanyarwanda bajya banyandikira. Abenegihugu ( u Rwanda) bajya banyandikira , bakavuga ngo ntiwabyoroshya tukaza guhaha? Njye ndababwira nti ikosa si jye.

Mwebwe ubutegetsi bwanyu ntibwababwira, bukazana ikizere ko nta mugambi wo kugirira nabi ugihari, bakazana bariya bantu ,none bari kubakoresha iki ?

Ndayishimiye yubuye ibirego bishya

Muri icyo kiganiro, Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda rukoresha impunzi z’Abarundi mu mirwano M23 ihanganyemo na RDC.

Yagize ati “ Nk’ubu twavuga ko bari gukoresha iki, urwo rubyiruko  bakuye i Mahama, bakarujyana kurwigisha igisirikare, bakarujyana muri M23, iyo etat majoro iri Kigali irazwi, kubera iki batabaduha? Njye ndavuga ngo nzabacungira ku mupaka, nibantera nzitabara.  Nta bya politiki bihari , ni icyo kibazo cyonyine.”

Kuva mu Burundi haduka imvururu za politiki mu 2015 benshi mu baturage na bamwe mu banyapolitiki bahungiye mu Rwanda,  u Burundi buhora busaba ko abagize uruhare mu byabaye boherezwa bakaburanishwa.

Mu kiganiro cyo ku wa 27 ugushyingo 2025, aheruka guha abanyamakuru bo mu Rwanda n’abandi bakora itangazamakuru mpuzamahanga, Perezida Kagame, yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu bibazo biri mu mubano warwo n’u Burundi, ashimangira ko u Burundi ari bwo bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yo ku butaka.

Perezida Kagame yavuze ko nta kirahinduka mu mubano w’ibihugu byombi kuko imipaka igifunze.

Ati “Imipaka yo iracyameze nk’uko yari imeze ariko twebwe na mbere ya hose no gufungwa kw’iyo mipaka nta ruhare u Rwanda rubifitemo na ruto, Abarundi ni bo bahisemo gufunga imipaka turababwira ngo aho bazashakira gufungura twebwe ntabwo twigeze dufunga.”

Yakomeje agira ati  “Hari abava i Burundi bakaza hano, hari abo njya numva bava hano bakajya i Burundi hari abagenda na RwandAir sinzi niba ikijyayo, ariko hagati aho muri uko gushakisha twabana dute birenze ibi, birushijeho kuba byiza, abantu baravugana, twe nta nta rimwe twigeze dushaka kugira abaturanyi tutameranye neza, ariko bijya biba, biraba n’ubu birahari ariko muzakurikirane neza, ntabwo byigeze biduturukaho na rimwe, ni yo mpamvu kugenda no kugaruka twe abantu aho bashakiye baraza, aho bashakiye baragenda.”

Ese u Rwanda rwatanga abo bikekwa ko bashatse gukora Coup d’Etat ?

Prof. Nshuti Manasseh , ubwo muri Mata 2024,  yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatangarije Radio Ijwi rya Amerika,   ko u Rwanda rwubahiziza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Ati Umuntu iyo ahunze igihugu cye akajya mu maboko ya UN cyangwa aya UNCHR icyo gihe igihugu ahungiyemo ntabwo kiba kimufiteho ububasha, aba ari mu maboko ya UNHCR. 

Uwo muntu igihugu ahungiyemo ntigishobora no kumusubizayo kuko ntabwo ari mu gihugu nk’umuntu urinzwe, aba ari mu maboko ya UN kandi Leta zacu zasinye amategeko ateganya ko umuntu uhunze adasubizwa mu gihugu ku mpamvu iyo ari yo yose.”

Muri iki kiganiro, Prof Manasseh yavuze ko ibyo avuga ari ihame mpuzamahanga atari ukuvuga ngo u Rwanda ni rwo rwafashe uwo murongo.

Ati Si ukwanga ni ihame twasinye. Impunzi ziza ku mpamvu nyinshi, UN yo ntireba ibyo, ireba ko uwo muntu afite impamvu zo guhunga, ikamuha inyandiko za UN z’uko agomba kurindwa, inyandiko si iz’u Rwanda ni iza UN ntabwo tuba dufite ububasha bwo kumusubizayo.”

Mu bihe bitandukanye,Ndayishimiye yagiye agaragara mu mvugo zitandukanye zishinja u Rwanda ko rushaka gutera igihugu cyabo, nyamara u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko nta mugambi wo kugirira nabi u Burundi.   

Perezida Ndayishimiye yongeye kwikoma u Rwanda, arushinja gushaka gutera u Burundi
Abanyamakuru bo mu Burundi bagiranye ikiganiro na Perezida w’u Burundi

Photos:

[fluentform id="3"]