Sosiyete ya Zacu Entertainment ifite televiziyo ya Zacu TV icaho Sinema Nyarwanda, ku bufatanye na Mizero Yves utunganya ama filime batangaje ko bagiye gushyira hanze filime nshya izaba igaruka ku buzima bw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ‘HighSchool’.
Iyi filime yiswe, The Back Stage, biteganyijwe ko izajya hanze mu mpeshyi ya 2026, izagaragaramo abakinnyi bamaze kugira amazina azwi mu ruganda rwa Sinema Nyarwanda barimo : Saranda Mutoni Olive, Kayonga Gatesi, Shemaryimanzi Dwayne, Eliane Irakoze, Tonny Jossy, n’abandi benshi.
Umuyobozi wa Zacu Entertainment yateye inkunga iyi filime, Wilson Misago mu butumwa yatambukije kuri konti ye ya Instagram, ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026, agaruka kuri iyi filime yavuze ko byahoze ari inzozi ze kuba yakora filime ishingiye ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ariko cyera kabaye abigezeho, Nelly yakomeje avuga ko iyi filime izaba irimo buri kimwe cyose gikenewe ngo inyure uyireba.
Ati “ Hashize igihe kinini nifuza gukora filime ishingiye ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, nishimiye ko twabigezeho hamwe na Mizero Yves wayoboye iyi filime, Filime Back Stage izaba irimo : ibiteye amatsiko, Umuziki, ibyishimo, umuryango, ubuzima bwo ku ishuri n’ibindi byinshi.”
Iyi filime nshya ya ‘The Backstage’, izatambuka kuri shene ya Zacu TV iboneka kuri dekoderi za Canla+ , yayobowe na Mizero Yves umaze kubaka izina mu ruganda rwa Sinema Nyarwanda, uyu ni we wayoboye filime zakunzwe zirimo : Hurts Harder, Waz You, Behind, Maya, The Secret, nderse na Card.
AMAFOTO : Mu bikorwa cyo gufata amashusho y’iyi filime






Ubutumwa bwa Wilson Misago wateye inkunga iyi filime








